Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hari n’abafata amadeni: Abakristu mu Rwanda bavuze ibitangaje ku maturo y’amatorero y’ubu

radiotv10by radiotv10
13/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hari n’abafata amadeni: Abakristu mu Rwanda bavuze ibitangaje ku maturo y’amatorero y’ubu
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bayoboke b’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, bavuga ko ituro muri iki gihe risa nk’iryabaye itegeko, ku buryo batagipfa kujya mu nsengero batitwaje ituro, yewe ngo hari n’abemera bagafata amadeni ariko ngo baze kubona icyo bashyira mu gaseke cyangwa mu gasanduku.

Ingingo irebana no gutanga amaturo ntivugwaho rumwe na bamwe mu bayoboke b’amwe mu madini n’amatorero mu Rwanda.

Hari abavuga ko amwe mu madini n’amatorero aba agamije indonke ku buryo icyo bashyira imbere ari amaturo, bigatuma hari bamwe mu bayoboke batura ku gahato.

Bamwe mu baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko gutura ari ingenzi ku buryo n’iyo umunsi wo gusenga ugeze ntacyo bibitseho bahitamo gufata ideni kugira ngo bakunde batange ituro, hakaba n’abavuga ko badashobora gufata ideni ry’ituro ahubwo batura uko bifite.

Umwe yagize ati “Ntura uko nifite, niba mfite magana atanu cyangwa igihumbi, biterwa nuko nifite. Igiceri cy’ijana sinabikora, ndeba umuntu twegeranye nkayamuguza akayampa nkazayamwishyura.”

Ku ruhande rwa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana avuga ko abanyamadini bagomba kurushaho gusobanurira abayoboke babo akamaro k’ituro dore ko hari ubwo na bo abagarukira.

Yagize ati “Ituro rero ni ikintu kimenyerewe ni umuco w’abantu bahimbaza Imana, basenga. Sinibaza ko ryahindukira rikaba ikintu umuntu yakwinuba kigatuma yareka imyemerere. Nibaza ko uwo muntu aba atarashikama ngo asobanukirwe neza acengerwe n’inyingisho neza. Igasubira ha handi birakenewe ko ababwiriza butumwa ndetse n’ abogeza ubutumwa bakwiye kongera imbaraga n’umurego mu kwigisha abantu no kubasobanurira neza kugira ngo batumva ko ari uburyo bwo kuwubanyaga.”

Kugeza ubu nubwo bivugwa ko amaturo atangwa ku bushake kandi bikajyana n’ubushobozi bw’abayoboke, bamwe bavuga ko bikomeje kubabera umutwaro.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + thirteen =

Previous Post

Perezida Ruto usanzwe ari Umukristu ukomeye yatunguranye yambara nk’Abayisilamu anatanga ubutumwa bukomeye

Next Post

Kigali: Hatangajwe amakuru mashya ku mubyeyi uvugwaho guhana yihanukiriye uwo abereye mukase

Related Posts

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Hatangajwe amakuru mashya ku mubyeyi uvugwaho guhana yihanukiriye uwo abereye mukase

Kigali: Hatangajwe amakuru mashya ku mubyeyi uvugwaho guhana yihanukiriye uwo abereye mukase

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.