Perezida Ruto usanzwe ari Umukristu ukomeye yatunguranye yambara nk’Abayisilamu anatanga ubutumwa bukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Kenya, William Ruto usanzwe ari Umukristu, yifatanyije n’Abayisilamu muri iki gihe bari mu kwezi kw’igisibo, aboneraho kugaragaza ko abantu bagomba gushyira hamwe batitaye ku madini basengeramo cyangwa ikindi cyose baba badaje.

Perezida William Ruto uherutse mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yahagiriye, yatangaje ibi mu musangiro yagiranye n’abo mu Idini ya Islam ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 11 Mata 2023.

Izindi Nkuru

Uyu musangiro w’umugoroba w’igisibo (Iftar) wabereye ahitwa KICC wari wateguwe n’Abashoramari bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abashoramari rizwi nka Eastleigh Business District Association.

Perezida William Ruto witabiriye uyu musangiro yambaye mu myambaro imenyerewe ku bo mu idini ya Islam, yavuze ko yishimiye iki gikorwa, yibutsa abo muri iri dini ko Igisibo ari igihe gitagatifu cyo kwitekerezaho no kwiyegereza Imana ndetse no gusenga no gukomeza ukwizera kw’Abayisilamu.

Yagize ati “Mu gihe dutangiye iminsi icumi (10) ya nyuma y’igisibo n’amajoro y’umugisha by’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, ndamukije umuryango w’Abayisiramu bose.”

Yaboneyeho gusaba Abanyakenya bose gukomeza gusigasira amahoro, no kurangwa n’ibikorwa by’urukundo kuri bose, batitaye ku madini cyangwa ibindi byose baba badahuriyeho.

Perezida Ruto kandi ubwo yari muri uyu muhango wa Islam, yari kumwe na Visi Perezida we Rigathi Gachagua na we wari wambaye imyambaro imenyerewe ku bo mu idini ya Islam.

Ruto yanaboneyeho gusenga nk’abayisilamu

Yari kumwe na Visi Perezida we

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru