Thursday, May 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Harumvikana kudahuza imvugo ku ruzinduko rw’ibanga rwa Netanyahu

radiotv10by radiotv10
14/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Harumvikana kudahuza imvugo ku ruzinduko rw’ibanga rwa Netanyahu
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, byatangaje ko Benjamin Netanyahu yagiriye uruzinduko rw’ibanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihe iki Gihugu cyo kivuga ko nta banga ryari riri muri ruriya ruzinduko.

Uru ruzinduko rw’ibanga rwabayeho mu gihe Israel na Leta Zunze Ubumwe za America bariho barasa ibisasu kuri Iran, Netanyahu akaza kwereceza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Igihugu kiri mu bilometero 250 uvuye muri Iran.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Israel, byemeje uru ruzinduko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kandi bavuga ko ari “intambwe y’amateka” mu mubano hagati y’Ibihugu byombi. UAE yahise ihakana iyo raporo.

Itangazao ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, rigize riti “Mu gihe hategurwaga operasiyo mu burasirazuba bwo hagati, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yasuye UAE mu ibanga, aho yahuye na Perezida wa United Arab Emirates Sheikh Mohamed bin Zayed.”

Ibiro bya Netanyahu bkmeza bivuga ko uru ruzinduko, rwatumye habaho iterambere ry’amateka mu mubano hagati ya Israel na UAE.

Ibiro Ntaramakuru bya Israel, Israel Hayom bivuga abantu bace cyane mu itsinda rya Netanyahu, ari bo bari bazi iby’urwo ruzinduko, bitewe n’umutekano ukomeye cyane kubera ibibazo byariho ku bw’intambara ya Iran.

Umuntu wo mu buyobozi bwa UAE, yabwiye Israel Hayom ati “Bibi [Benjamin Netanyahu] yaje hano kuko yashakaga kwerekana ko adatererana abafatanyabikorwa be.”

Ni mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yahakanye inyito yahawe uru ruzinduko, ivuga ko atari urw’ibanga nk’uko Israel yabivuze.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE, ivuga ko “Umubano wacu ntushingiye ku ibanga.” Yavuze ko “Umubano wa Emirati na Israel ni rusange kandi washyizweho mu rwego rw’Amasezerano ya Abraham azwi kandi yatangajwe ku mugaragaro. Iyi mibanire ntabwo ishingiye ku ibanga cyangwa ku masezerano ahishe.”

Iyi Minisiteri ivuga ko ibyerekeye ingendo cyangwa amasezerano bitatangajwe n’ubuyobozi bw’iki Gihugu, iyo atari bwo bwabivuzwe ko nta shingiro biba bifite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 4 =

Previous Post

RIB yafunze ukekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi wo mu rugo amuziza gutinda guteka

Related Posts

Hamenyekanye icyatumye umugore wa Perezida Macron amukubitira imbere ya camera

Hamenyekanye icyatumye umugore wa Perezida Macron amukubitira imbere ya camera

by radiotv10
13/05/2026
0

Igitabo gishya kiravuga ko ubwo Brigitte Macron yakubitaga urushyi umugabo we Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yari amaze kubona ubutumwa...

Ibyo wamenya ku gitero cyarasiwemo Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi cyabaye mu myaka 45 ishize

Ibyo wamenya ku gitero cyarasiwemo Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi cyabaye mu myaka 45 ishize

by radiotv10
13/05/2026
0

Tariki nk’iyi ya 13 Gicurasi mu 1981 Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II wari Umushumba wa Kiliziya Gatulika, yarasiwe mu ruhame...

Amashusho: Perezida w’u Bufaransa yishimiye ibihe yagiriye muri Kenya birimo gusonga kawunga no kuyirya

Amashusho: Perezida w’u Bufaransa yishimiye ibihe yagiriye muri Kenya birimo gusonga kawunga no kuyirya

by radiotv10
13/05/2026
0

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje ibyishimo yatewe n’ibihe byiza yagiriye muri Kenya, birimo gusonga (kwarika) ubugari bwa kawunga no...

Hitezwe iki kuri Trump mu ruzinduko agiyemo mu Bushinwa

Hitezwe iki kuri Trump mu ruzinduko agiyemo mu Bushinwa

by radiotv10
13/05/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, aragirira uruzinduko mu gihugu cy’u Bushinwa ku butumire bwa mugenzi we...

Trump yanditse ubutumwa asaba ko Obama atabwa muri yombi agakurikiranwa

Trump yanditse ubutumwa asaba ko Obama atabwa muri yombi agakurikiranwa

by radiotv10
12/05/2026
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yongeye kwibasira Barack Obama yasimbuye ku butegetsi muri manda ya mbere,...

IZIHERUKA

Harumvikana kudahuza imvugo ku ruzinduko rw’ibanga rwa Netanyahu
AMAHANGA

Harumvikana kudahuza imvugo ku ruzinduko rw’ibanga rwa Netanyahu

by radiotv10
14/05/2026
0

RIB yafunze ukekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi wo mu rugo amuziza gutinda guteka

RIB yafunze ukekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi wo mu rugo amuziza gutinda guteka

14/05/2026
Iby’ababeshye urubyiruko muri Kigali rukaza rwizeye amahirwe byatangiye gukurikiranwa n’inzego

Iby’ababeshye urubyiruko muri Kigali rukaza rwizeye amahirwe byatangiye gukurikiranwa n’inzego

14/05/2026
Menya Abaperezida batandatu bageze mu Rwanda mu gihe cy’umunsi umwe

Menya Abaperezida batandatu bageze mu Rwanda mu gihe cy’umunsi umwe

14/05/2026
Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

13/05/2026
Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

13/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Harumvikana kudahuza imvugo ku ruzinduko rw’ibanga rwa Netanyahu

RIB yafunze ukekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi wo mu rugo amuziza gutinda guteka

Iby’ababeshye urubyiruko muri Kigali rukaza rwizeye amahirwe byatangiye gukurikiranwa n’inzego

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.