Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, byatangaje ko Benjamin Netanyahu yagiriye uruzinduko rw’ibanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihe iki Gihugu cyo kivuga ko nta banga ryari riri muri ruriya ruzinduko.
Uru ruzinduko rw’ibanga rwabayeho mu gihe Israel na Leta Zunze Ubumwe za America bariho barasa ibisasu kuri Iran, Netanyahu akaza kwereceza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Igihugu kiri mu bilometero 250 uvuye muri Iran.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Israel, byemeje uru ruzinduko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kandi bavuga ko ari “intambwe y’amateka” mu mubano hagati y’Ibihugu byombi. UAE yahise ihakana iyo raporo.
Itangazao ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, rigize riti “Mu gihe hategurwaga operasiyo mu burasirazuba bwo hagati, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yasuye UAE mu ibanga, aho yahuye na Perezida wa United Arab Emirates Sheikh Mohamed bin Zayed.”
Ibiro bya Netanyahu bkmeza bivuga ko uru ruzinduko, rwatumye habaho iterambere ry’amateka mu mubano hagati ya Israel na UAE.
Ibiro Ntaramakuru bya Israel, Israel Hayom bivuga abantu bace cyane mu itsinda rya Netanyahu, ari bo bari bazi iby’urwo ruzinduko, bitewe n’umutekano ukomeye cyane kubera ibibazo byariho ku bw’intambara ya Iran.
Umuntu wo mu buyobozi bwa UAE, yabwiye Israel Hayom ati “Bibi [Benjamin Netanyahu] yaje hano kuko yashakaga kwerekana ko adatererana abafatanyabikorwa be.”
Ni mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yahakanye inyito yahawe uru ruzinduko, ivuga ko atari urw’ibanga nk’uko Israel yabivuze.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE, ivuga ko “Umubano wacu ntushingiye ku ibanga.” Yavuze ko “Umubano wa Emirati na Israel ni rusange kandi washyizweho mu rwego rw’Amasezerano ya Abraham azwi kandi yatangajwe ku mugaragaro. Iyi mibanire ntabwo ishingiye ku ibanga cyangwa ku masezerano ahishe.”
Iyi Minisiteri ivuga ko ibyerekeye ingendo cyangwa amasezerano bitatangajwe n’ubuyobozi bw’iki Gihugu, iyo atari bwo bwabivuzwe ko nta shingiro biba bifite.
RADIOTV10











