Hashyizwe hanze amafoto agaragaza abasirikare ba bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, bari gukorera muri Romania imyitozo y’Umuryango w’Ubutabarane uhuriweho n’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, Canada na Leta Zunze Ubumwe za America (NATO).
Amafoto fukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa-AFP, yashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ugushyingo, agaragaza aba basirikare bari mu myitozo ikomeye mu bice birimo no mu mashyamba.
AFP ivuga ko Amafoto y’umunyamakuru wayo Daniel Mihailescu yiboneye abasirikare bari muri iyi myitozo yiswe ‘Dacian Fall 2025 NATO’ bari gukorera mu Gihugu cya Romania.
Ibi Biro Ntaramakuru by’Abafaransa bivuga ko “Intego y’iyi myitozo, ni ukugerageza ubushobozi bwa NATO mu gutabara byihuse no gukomeza imbaraga z’abasirikare mu Burayi.”
Itsinda ry’Abasirikare bari muri iyi myitozo ya NATO, rigizwe n’abo mu Bufaransa, muri Espagne, mu Bubiligi ndetse no muri Luxembourg, aho “bari mu myitozo yo gutabarana ingonga no kwagura umubare w’abasirikare kugeza ku rwego rwa Burigade mu bihe by’akaga.”
Iyi myitozo yiswe Dacian Fall 2025 (DAFA 25), yatangiye tariki 20 Ukwakira ikazasoza ku ya 13 Ugushyingo 2025, aho iri kubera muri Romania ndetse no muri Bulgaria.


Photos © AFP
RADIOTV10










