Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/11/2025
in AMAHANGA
0
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa; bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba wa Diyoseze ya Goma uherutse kwitaba Imana ari mu kiruhuko cy’izabukuru, wanitabiriwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo mu Rwanda, Anaclet Mwumvaneza.

Amakuru dukesha Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Ugushyingo, avuga ko mu gusezera kuri uyu wabaye Musenyeri wa Diyoseze ya Goma, witabiriwe n’abayobozi b’iri Huriro.

Yavuze ko “Kuba Umuhuzabikorwa mu bya politiki AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, n’umwungirije, Bertrand Bisimwa, bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Musenyeri Faustin Ngabu, bifite igisobanuro cyihariye. Uretse ibijyanye na politiki, binashimangira icyubahiro n’akamaro k’uyu mushumba.”

Kanyuka yakomeje avuga ko muri uyu muhango aba bayobozi ba AFC/M23 bifatanyijemo n’abaturage, hongeye kugarukwa ku murage n’ibigwi byaranze musenyeri Faustin Ngabu wagendeye kure amacakubiri, ahubwo akarangwa no guhuza abantu.

Mu mafoto yagaragajwe na Kanyuka kandi, arimo igaragaza Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa aramukanya na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyoseze Gatulika ya Nyundo mu Rwanda.

Iyi Diyoseze Gatulika ya Nyundo, ihana imbiri n’iyi ya Goma yigeze kuyoborwa na nyakwigendera Musenyeri Faustin Ngabu wari uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nyakwigendera Musenyeri Faustin Ngabu wari mu Kiruhuko cy’izabukur, yitabye Imana tariki 26 Ukwakira 2025 muri hôpital Charité maternelle, urupfu rwanashenguye iri Huriro AFC/M23 ryahise rishyira hanze itangazo rigaragaza akababaro karyo.

Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa bitabiriye uyu muhango
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 asezera bwa nyuma kuri Musenyeri Faustin Ngabu
Corneille Nangaa aramukanya na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 5 =

Previous Post

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Next Post

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.