Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

radiotv10by radiotv10
17/09/2025
in AMAHANGA
0
Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe n’uregwa, bugaragaza ko ari we wishe nyakwigendera.

Ni ubutumwa bwagaragajwe mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri, mu rubanza ruregwamo Tyler Robinson, aho bivugwa ko ubwo butumwa bugufi yabwoherereje uwo babana mu cyumba, Ubushinjacyaha buvuga ko bakundanaga.

Muri ubwo butumwa Tyler Robinson yandikiye uwo muntu, yagize ati “Nari mufitiye urwango ruhagije. Rimwe na rimwe hari urwango umuntu atajya abasha kugoragoza.”

Uyu Tyler Robinson w’imyaka 22 ashinjwa ibyaha birindwi byose hamwe, birimo icyo kwicana ubugombe ndetse n’ibindi birimo icyo kugora ubutabera.

Ashinjwa kuba yarishe Charlie Kirk amurasiye mu ntera ya metero zirenga 140, ubwo uyu muhanga mu gutanga ibiganiro mu ruhame, yariho aganira n’abantu ibihumbi n’ibiumbi mu kibaya cya Kaminuza ya Utah, tariki 10 Nzeri 2025.

Robinson wafashwe nyuma y’amasaha 33 habaye iki cyaha, asabirwa n’abashinjacyaha igihano cy’urupfu igihe yaba ahamijwe ibyaha akurikiranyweho.

Umushinjacyaha w’Intara ya Utah, Jeff Gray mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati “Ntabwo ubusanzwe mfata iki cyemezo nk’igikwiye, ariko ni icyemezo natekereje ubwanjye ku giti cyanjye nk’Umushinjacyaha ukorera ahari ibimenyetso n’imiterere y’ahabereye icyaha.”

Uyu Mushinjacyaha akomeza avuga ko kwica Charlie Kirk, ari amahano akomeye muri America. Ati “Charlie Kirk yishwe ari mu bikorwa duhagazeho by’uburenganzira bw’Abanyamerika, umusingi wa Demokarasi yacu, ushingiye ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo no mu gushakisha ukuri, kumva ndetse n’ubumwe buhamye.”

Nyuma yuko uyu Mushinjacyaha yari amaze gutangaza ibyaha bishinjwa Robinson, yasomye ubutumwa bwabonywe n’abagenzacyaha batahuye muri Telefone y’umukunzi we, bushimangira ko yariho yemera ko ari we wishe Charlie Kirk.

Muri ubwo butumwa yandikiranaga n’inshuti ya Robinson, hari aho yamwandikiye agira ati “Nabonye amahirwe yo kurangiza Charlie Kirk, kandi ngiye kubikora.” na we amusubiza agira ati “Iki?????????????? Nizere ko uri gukina, sibyo????”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Next Post

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.