Hasobanuwe igipimo cyo kuba Ebola yagera mu Bihugu birimo u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (WHO) rivuga ko kugeza ubu igipimo cy’ikwirakwira rya Ebola kiri hejuru muri Uganda, ariko ko mu Bihugu bihana imbibi n’iki Gihugu, kiri hasi, kubera ingamba zashyizweho.

Byatangajwe n’Umuyobozi muri WHO uhyinzwe icyorezo cya Ebola muri Afurika, Patrick Otim wavuze ko ikwirakwira ry’iki cyorezo mu Bihugu by’ibituranyi bya Uganda, riri kugenzuranwa ubushishozi.

Izindi Nkuru

Agendeye ku isesengura ryakozwe ku byago by’ikwirakwira ry’iki cyorezo, yagize ati “Biracyari hejuru muri Uganda. Hari uburyo bwashyizweho bwo kugenzura ko Ebola yagera mu Bihugu bitandatu bituranye na Uganda.”

Yavuze ko hashyizweho uburyo bwo guhita hakurikiranwa umuntu ukekwaho ko arwaye iyi ndwara ya Ebola waba winjiye mu Gihugu cyangwa ugisohokamo.

Ati “Hari uburyo bwo gupima ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Entebbe ndetse n’andi mabwiriza yashyizweho mu rujya ruza.”

Yavuze ko hashyizweho uburyo budasanzwe bwo guhagarika urujya n’uruza mu bice byagaragayemo Ebola nko mu Karere ka Mubende n’aka Kassanda.

Ati “Ikindi ni uko umuntu uwo ari we wese uturuka muri ibyo bice atemerewe gusohoka mu Gihugu.”

Inzego z’ubuzima muri Uganda zemeje ko icyorezo cya Ebola cyabonetse muri iki Gihugu tariki 20 Nzeri 2022, aho umurwayi wa mbere yagaragaye mu Karere ka Mubende.

Imibare iheruka gutangazwa ku ya 02 Ugushyingo 2022, igaragaza ko habarwa abantu abantu 131 basanzwemo Ebola mu gihe abo kimaze guhitana ari 48.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru