Umugabo wari wagiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser mu Mueenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza gupfumbatisha umupolisi ruswa y’ibihumbi 50 Frw, ngo amuhe icyangombwa cy’ubuziranenge.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2025 ubwo uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko, yari ari ahakorera imashini yimurwa y’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu rwego rwo kwegereza iyi serivisi abakoresha ibinyabiziga muri Rusizi n’utundi Turere bihana imbibi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko imodoka y’uyu mugabo yari yarezwe ibyo agomba kuyikoreshaho, aho kujya kubikoresha, agashaka gutanga ruswa.
Yavuze ko yari yaje ku wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025, ariko imodoka ye igaragarizwa ibibazo igomba gukoreshwaho, birimo feri yo guhagarara umwanya munini (frein à main) n’ibyuma biyobora (steering apparatus).
SP Bonaventure Twizere Karekezi ati “Aho kugira ngo akoreshe imodoka amakosa bayisanganye akosorwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo yagarutse, yegera umupolisi ukorera kuri iriya mashini yimurwa yifashishwa mu gusuzuma ibinyabiziga, ashaka kumupfumbatiza ibihumbi 50Frw bigizwe n’inote 10 za bitanu, na we abimenyessha abamukuriye, ahita atabwa muri yombi.”
SP Karekezi yibukije abatunze ibinyabiziga n’abashoferi ko mu gihe bagiye kubikoreshereza isuzuma bagasanga bitujuje ubuziranenge; ari umwanya mwiza wo kubikoresha, bakabishyira ku rwego rwo kuba bitateza akaga ku buzima; bwaba ubwabo bwite ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda, biturutse ku mpanuka zaterwa n’amakosa ya mekaniki.
Yasobanuye kandi ko nta zindi ngendo bagomba gukoresha ibyo binyabiziga mu gihe byarezwe amakosa, uretse kwerekeza mu igaraje no kugaruka gusuzumisha ko ayo makosa yamaze gukosorwa, aho guhitamo gutanga ruswa ngo bakingirwe ikibaba, bibakururira ibyago bikomeye birimo n’igihano cy’igifungo.
Uyu mugabo amaze gufatwa, yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo iperereza rikomeze ku cyaha akurikiranyweho.
RADIOTV10