• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hasohotse amafoto ataragaragaye y’umuhanzi nyarwanda Prosper Nkomezi uherutse gukora ubukwe mu ibanga

radiotv10by radiotv10
15/04/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hasohotse amafoto ataragaragaye y’umuhanzi nyarwanda Prosper Nkomezi uherutse gukora ubukwe mu ibanga
Share on FacebookShare on Twitter

Umhanzi w’indirimbo zo kurama no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yashyize hanze amafoto y’imihango y’ubukwe bwe aherutse gukora mu buryo butamenywe na benshi.

Uyu muhanzi wagiye muri America yimukiye kuzabanayo n’umugore we Retina Nkurunziza, yashyize hanze aya mafoto, arimo agaragaza imihango yo gusaba no gukwa.

Amakuru avuga ko ubukwe bwabo bwabaye mu kwezi gushize kwa Werurwe, ariko bukaba butaritabiriwe n’abantu benshi, kuko yaba we n’umugore we, babutumiyemo abantu bacye b’inshuti n’imiryango ba hafi.

Kuva ubukwe bwabo bwaba, nta mafoto yabwo yari yagiye hanze dore ko n’ababwitabiriwe bari bahawe amabwiriza ko ntawemerewe kugira ifoto cyangwa ishusho byabo bigera muri telefone zabo.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Proper Nkomezi, yagaragaje aya mafoto, ashyiraho ubutumwa bwibutsa umugore we ko amukunda uruzira uburyarya.

Uyu muhanzi uri mu bafite abakunzi benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za America, muri Leta ya Iowa mu mujyi wa Des Moines.

Muri Mutarama uyu mwaka, uyu muhanzi Prosper Nkomezi yari yagaragaje yambitse impeta y’urukundo umukunzi we, aho na bwo yari yamugeneye ubutumwa bugaragaza ko azamukunda iteka ryose.

Yari yagize ati “Iyo igihe kigeze Imana irabikora! Umutima wanjye waguhisemo kandi n’ijuru rirabyemera! Ndagukunda uyu munsi, ejo n’iteka ryose.”

Prosper Nkomezi kandi afite ibitaramo bizazenguruka mu mijyi inyuranye muri Leta Zunze Ubumwe za America nk’uko bigaragara ku butumwa yasangije abantu, ko aza kubitangaho amakuru arambuye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

The Truth About Weight Loss: Why Starving and Shortcuts Won’t Get You the Body You Want

Next Post

Breaking News: Charges Announced Against Eric Semuhungu

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Umunyarwanda wamamaye ku mbuga nkoranyambaga wirukanywe muri America bwa mbere arigaragaje

Breaking News: Charges Announced Against Eric Semuhungu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.