Hatahuwe amayeri mashya yifashishwa mu gukwirakwiza ikiyobyabwenge cyahagurukiwe mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda itahuye amayeri y’abantu bakoreshaga mu gutwara urumogi bashyiraga mu mifuka y’amakara, ku buryo uwo banyuzeho bagira ngo ni ibi bicanwa birimo, aba mbere bakoreshaga ubu buryo batahuwe.

Ni nyuma y’uko hafashwe abantu babiri bairmo umugabo w’imyaka 40 n’umugore w’imyaka 39 bafatiwe mu Mudugudu wa Mugerero mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi.

Izindi Nkuru

Aba bombi bafatanywe imifuka ine irimo amakara avanze n’urumogi rupima ibilo 108, bari batwaye mu buryo bw’amayeri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko amakuru yatanzwe n’abaturage ari yo yafashije Polisi gufata aba bantu.

Yagize ati ”Twari dufite amakuru y’uko hari amayeri menshi akoreshwa n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge kimwe n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bitemewe, ari nabwo buryo aba bakoresheje, aho bagiye bafata imifuka hasi bakabanzamo amakara, bagakurikizaho urumogi hanyuma hejuru bakorosaho andi makara bagamije kujijisha ngo badatahurwa.”

Aba babiri bafashwe, habanje gufatwa umugabo wari uhetse ku igare imifuka ibiri y’amakara, wasabwe n’Abapolisi gufungura ngo yerekane ibirimo, ubundi bagasanga yari yabanje gushyiramo amakara hasi, arangije ashyiraho urumogi, yongera arenzaho amaka.

SP Bonaventure Twizere Karekezi yatangaje ko uyu mugabo amaze gufatwa, yavuze ko ari ikiraka yari ahawe cyo gutwara amakara, bakurikiranye aho yayikuye bahasanga umugore wari ufite imifuka ibiri na we wari washyizemo urumogi n’amakara.

Aba bombi bafashwe, bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyakarenzo.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru