IFOTO: Umugaba Mukuru wa RDF yamaze kwambara ipeti rya General-Full risumba ayandi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ingabo z’u Rwanda zungutse umusurikare ufite ipeti rya General ari na ryo rikuru, akaba General Mubarakh Muganga, wamaze no kwambara iri peti.

Ni ipeti yazamuweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023.

Izindi Nkuru

General Mubarakh Muganga yahawe iri peti nyuma y’amezi atandatu ari Umugaba Mukuru wa RDF, inshingano yahawe tariki 05 Kamena uyu mwaka wa 2023, yasimbuyeho General Jean Bosco Kazura.

Icyo gihe yahawe izi nshingano zo kuba Umugaba Mukuru wa RDF, yujuje imyaka ibiri azamuwe mu mapeti agirwa Lieutenant General ndetse anahawe inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira ku Butaka, yari yahawe tariki 04 Kamena 2021.

General Mubarakh Muganga abaye umusirikare wa Gatandatu ugize ipeti rya General riruta ayandi mu gisirikare cy’u Rwanda, nyuma ya nyakwigendera General Marcel Gatsinzi uherutse kwitaba Imana, General James Kabarebe, General Fred Ibingira, baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Hari kandi General Patrick Nyamvumba, General Jean Bosco Kazura; bombi bigeze kuba Abagaba Bakuru b’Ingabo z’u Rwanda.

Mubarakh Muganga ubu ni General Full

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru