Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo Umunyezamu w’Amavubi Kwizera Olivier ari gusubirishwamo amagambo mu rurimi rw’icyarabu, byari byaketswe ko yarahiriye kwinjira mu idini ya Islam, hamenyekanye impamvu yayo.
Uyu munyezamu ufite izina rikomeye mu Rwanda, ubu wamaze kuba umukinnyi w’ikipe Jeddah SC yo muri Saudi Arabia, muri aya mashusho yari kumwe n’umugabo wambaye ikanzu ndende yera imenyerewe ku bo mu idini ya Islam amusbirishamo amagambo y’icyarabu.
Hari abahise bemeza ko uyu munyarwanda yamaze kuba umuyoboke w’idini ya Islam ndetse bamwifuriza ikaze muri iri dini.
Gusa amakuru yizewe ni uko Kwizera Olivier atarahijwe ngo abe umuyoboke w’Idini ya Islam ahubwo ko ari indahiro irahizwa abakinnyi binjiye muri iyi kipe ya Jeddah SC.
Uwahaye amakuru RADIOTV10, yagize ati “Iriya ni indahiro imwinjiza mu ikipe nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe isanzwe iyoborwa n’abayisilamu.”
Kwizera Olivier wari warangije amasezerano muri Rayon Sports, ubu ni umukinnyi w’iyi kipe yo muri Saudi Arabia yo mu cyiciro cya kabiri.
RADIOTV10
Hhhhhhhhh Reba iy video amagambo yanditse hejuru mucyarabu uwayanditse yishimiraga ko yamaz kwinjira idini l, ndetse nuwo warimwinjijemo naw amagambo yarengejeho mururimi rwicyarabu kubagisobanukiwe yishimiye ko uwo mukinnyi yabaye umu islamu, Ahubwo izi nkuru zirigukorwa kugirango murwanda ntafatwe nkumu islam ariko hariya ari ikigaragara yabaye umuislam ahubwo we wasanga yabikoze wenda kubera izind mpamvu ze.