Wednesday, August 19, 2026
RW|EN
FOOTBALL

Hatanagajwe igihe hazabera ibirori bw’abakunzi ba Rayon Sports

Hatanagajwe igihe hazabera ibirori bw’abakunzi ba Rayon Sports

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwatangaje itariki izaberaho umunsi w’iyi kipe uzwi nka Rayon Day cyangwa Umunsi w’Igikundiro, usanzwe urangwa n’ibikorwa binyuranye birimo kumurikira abakunzi b’iyi kipe abakinnyi n’abatoza izakoresha mu mwaka w’imikino uba ugiye gutangira.

Ni ibirori ngarukamwaka, iyi kipe igaragarizamo abakunzi bayo abakinnyi bashya n’abatoza iba igiye kwinjirana mu mwaka w’imikino ndetse iyi kipe ikanakira umukino wa gicuti.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwatangaje ko “Umunsi w’Igikundiro uragarutse, Bakunzi ba murera!!!!” aho uzaba tariki 17 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga muri Sitade Amahoro.

Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi bwakomeje bubaza abakunzi bayo niba “Hari ikipe idasanzwe wifuza ko yazaza kwifatanya natwe kugira ngo uyu munsi urusheho kuba amateka?”

Bwabasabye abakunzi b’iyi kipe iri mu zigira abafana benshi mu Rwanda, gutanga ibitekerezo bagaragaza amakipe bifuza ko yazitabira uyu munsi wa Rayon Day.

Ibirori nk’ibi by’umwaka ushize na byo byabereye muri Sitade Amahoro, tariki 15 Kanama 2025 aho iyi kipe yanakinnye umukino wa gicuti na Yanga Africans yo muri Tanzania, warangiye iyi kipe yo mu Rwanda itsinzwe ibitego 3-1, ihita iyitwara igikombe.

Umwaka ushize ubwo abakinnyi bari bagiye gutangirana na Rayon umwaka w’imikino baje bambaye mu buryo bwa gakondo

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 14 =