Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho igiciro cya Lisansi cyagumye ku mafaranga cyariho mu gihe icya Mazutu cyiyongereyeho 48 Frw.
Ibi biciro bishya bitangira kubahirizwa kuri uyu wa Kane tariki 05 Werurwe 2026, byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na RURA kuri uyu wa Gatatatu.
Ibi biciro bizagenderwaho mu gihe cy’amezi abiri (2) ari imbere, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruvuga ko ari “ibiciro ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli, habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT).”
RURA ivuga ko “Lisansi ntigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,989 kuri Litiro. Mazutu ntigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,948 kuri Litiro.”
Ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’impinduka zigenda ziyongera ku rwego rw’isi.
Ugereranyije n’ibiciro byagenderwagaho kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2026, igiciro cya Litiro kuri Lisansi nticyahindutse kuko n’ubundi cyari kiri ku mafaranga y’u Rwanda 1 989 kuri Litiro, mu gihe icya mazutu cyiyongereyeho amafaranga 48, kuko cyari ku 1 900 Frw, ubu kikaba cyashyizwe ku 1 948 Frw.
RADIOTV10









