Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwaganirije abahagarariye Inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo (Defence attachés) muri za Ambasade mu Rwanda, bubagaragariza uko umutekano w’u Rwanda wifashe muri iki gihe.
Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024, byayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvernal Marizamunda, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Gisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.
Ni ibiganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Minisiteri y’Ingabo, n’Ibiro by’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko aba bahagarariye inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo muri za Ambasade z’Ibihugu byabo mu Rwanda, bagaragarijwe uko umutekano w’u Rwanda ndetse no hanze yarwo urureba, uhagaze, ndetse n’ibikorwa bya RDF mu Bihugu u Rwanda rufitemo ingabo mu butumwa, nko muri Mozambique no muri Repubulika ya Centrafrique.
Mu ijambo rifungura ibi biganiro, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye imikoranire myiza isanzwe iri hagati y’aba ba- defence attachés n’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’Ingabo, iganisha ku nyungu zihuriweho z’u Rwanda n’Ibihugu byabo.
Yagize ati “Ndashimira akazi keza muri gukora mu guteza imbere imikoranire mu bya gisirikare hagati y’Ibihugu byacu. Nk’aba-defence attachés, mugira uruhare runini mu gusigasira umubano n’igihango hagati y’inzego z’umutekano zacu ndetse no mu guhuza imbaraga mu gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano twaba duhuriyeho.”
Iri jambo yatanze habura amasaha macye ngo u Rwanda rwizihize imyaka 30 rumaze rwibohoye, Minisitiri Marizamunda yakomeje agira ati “Mu gihe twizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora, twizera ko benshi muri mwe muzaza kwifatanya natwe muri iki gikorwa cy’ingirakamaro cy’Igihugu cyacu.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’aba bahagarariye inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda, yashimye iki gikorwa cya Minisiteri y’Ingabo, cyo kuba yabagaragarije ishusho y’umutekano w’u Rwanda muri iki gihe, ndetse no kubaha amahirwe yo kugira ngo baganire ku bijyanye n’ibya gisirikare ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano.
Ibi biganiro byateguwe na Minisiteri y’Ingabo ku bufatanye n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Gisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.
Byitabiriye n’aba- defence attachés 24 bo mu Bihugu 20 ari byo; Uganda, Kenya, Tanzania, Misiri, u Bufaransa, Turkey, u Bushinwa, u Bubiligi, Jordan, Namibia, Angola, Qatar, u Budage, Korea y’Epfo, Poland, Sweden, Ethiopia, Algeria, Zimbabwe, u Burusiya, ndetse n’abo mu miryango Ibiri; uw’Ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare ICRC.
RADIOTV10