Thursday, September 12, 2024

Hatangajwe icyaganirweho hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bushinwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa, Lt Gen Huang Xucong n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda, baganiriye n’Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, ku gukomeza guteza imbere umubano mu bya gisirikare ku mpande zombi.

Iri tsinda ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bushinwa riyobowe na Lt Gen Huang Xucong, riri mu ruzinduko mu Rwanda rw’iminsi ine, kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024, ryakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ari kumwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga, banagirana ibiganiro.

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, butangaza ko mu biganiro byabuhuje n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bushinwa, byagarutse ku byafasha gukomeza gutsimbataza umubano n’imikoranire hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi.

Iri tsinda ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bushinwa kandi, kuri uyu wa Kane, ryanasuye Ikigo cy’amahugurwa cya gisirikare cya Gabiro, aho bagaragarijwe imwe mu myitozo n’amasomo bitangirwa muri iki kigo.

Iri tsinda riza no gusura ishuri rikuru rya gisirikare cya Gako kuri uyu wa Gatanu, ku wa Gatatu tariki 07 Kanama 2024, ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, aho ryunamiye rikanaha icyubahiro inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye.

Iri tsinda kandi ryasuye ikigo cy’imyitozo cya Gabiro
Bakiriwe kandi banagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo ari kumwe n’Umugaba Mukuru wa RDF
Hirya y’ejo hashize bari banasuye Urwibutso rwa Kigali

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist