Thursday, September 12, 2024

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama, bavuga ko umusaruro wabo umaze amezi abiri ku mbuga warabuze isoko, mu gihe bitari bisanzwe bibaho, ku buryo byanatumye bamwe bacika intege ntibakongera guhinga, mu gihe ubuyobozi bwo butemera ko uyu musaruro wabuze isoko.

Ni abahinzi b’umuceri bo mu Mirenge ya Nyakabuye, Muganza na Bugarama, babwiye RADIOTV10 ko ubusanzwe iki gihe cyageraga batamaze kugurisha umusaruro wose ndetse bararangije kongera guhinga, ariko kubera ko batarakora ku mafaranga bafite impungenge zo kurara ihinga.

Mukandoli Gaudereva wo mu Murenge wa Muganza ati “Abashoramari ngo barabuze, mu kwa karindwi byabaga byarangiye byose.”

Habanabashaka Richard wo mu murenge wa Nyakabuye ati “Ikintu cyabiteye ngo isoko ryarabuze, mbere wasaruraga bahita bawujyana ariko ubu turibaza niba tuzagurisha cyangwa tutazagurisha, twanabasabye no kuwuduha ngo tuwujyane mu rugo baranze.”

Niyonzima Desire wo mu murenge wa Muganza wari wahize buroke ebyiri, avuga ko uyu musaruro wabo umaze amezi abiri hanze, kuko batangiye kuwusarura muri Kamena (06) ku buryo hari n’uwangiritse.

Ati “Izuba ryacanye ku mifuka none iri gucikagurika birasaba abahinzi kugura indi mifuka, nari nahinze buroke ebyiri neza ibilo 800 ariko nta n’ibilo 20 ndagurisha.”

Aba bahinzi bavuga kandi ko ibi biri kugira ingaruka ku mibereho y’imiryango yabo, kimwe no ku bindi bikorwa bari bitezemo amafaranga bari gukoura muri ubu buhinzi.

Nsabimana Vedaste ati “Abantu benshi baba barafashe amafaranga atari ayabo bakayakoresha bizeye ko bazayakura ku musaruro, iki gihe twabaga turangije nko gukomorora twiteguye guhita dutera, ariko byose  byaradindiye nyine kuko nta mafaranga yo gukoresha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet ntiyemera ko isoko ry’umuceri ryabuze kuko we asanga kuba umusaruro ukiri ku mbuga nyamara atari ko bisanzwe byaratewe n’uko wabaye mwinshi.

Ati “Inganda zatangiye kuza kugura, kuba mu by’ukuri wawubona hariya ni uko batawugurira umunsi umwe ngo uhite ushira kubera ko twarejeje.”

Umuyobozi w’Akarere amara impungenge aba baturage ko bazabona isoko, mu gihe bo bamaze kwiheba ndetse bakavuga ko bizagira ingaruka ku isizeni y’undi muceri bagombaga guhinga kuko hari abatazahinga kubera kubura amafaranga.

No mu bubiko uruzuye
Umwe watangiye kwangirika

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist