Isuzuma ryakozwe ryerekanye ko Kelvin Kiptum, Umunyakenya waciye agahigo mu marushanwa yo gusiganwa ku Isi, yapfuye azize ibikomere byo mu mutwe byatewe n’impanuka y’imodoka yakoze, aho yari kumwe n’umutoza we w’Umunyarwanda na we witabye Imana.
Uyu mukinnyi yaburiye ubuzima mu mpanuka yabereye hafi y’urugo rwe ruri mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Kenya ku ya 11 Gashyantare 2024, aho yari ari kumwe n’umutoza we w’Umunyarwanda Gervais Hakizimana, nawe wahise ahasiga ubuzima.
Urupfu rwa Kiptum ruje nyuma y’amezi macye ashyizeho agahigo k’amasaha 2 n’amasegonda 35 mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru yabereye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Abinyujije kurukuta rwa X, Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko “kwihangana n’imyitwarire myiza bye, byari ntagereranwa. kiptum yari ejo hazaza hacu, uyu mukinnyi asize ibigwi bidasanzwe ku isi.”
Perezida Ruto yihanganishije umuryango we, n’umuryango mugari w’abo mu ruganda rwa Siporo bose muri Kenya.
Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo nyakwigendera Kelvin Kiptum azashyingurwa, mu muhango biteganyijwe ko uzitabirwa na William Ruto.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10