Muhanga: Abagabo batatu baguwe gitumo bari gukora amanyanga kuri moto zibwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu batatu barimo umumotari n’abakanishi babiri, baguwe gitumo n’abapolisi mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bari guhindura Pulake zo moto ebyiri bikekwa ko zibwe.

Aba bantu batatu bafatiwe mu Mudugudu wa Ruvumera mu Kagari ka Gahogo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’abaturage.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko Abapolisi bateguye igikorwa cyo gufata aba bantu nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage.

Yagize ati “Ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo, ni bwo abapolisi baguye gitumo umugabo usanzwe ari umumotari n’abakanishi babiri, ubwo bari mu gikorwa cyo guhinduranya ibyuma na pulake za moto batabashaga kugaragariza icyangombwa na kimwe cyerekana ko ari iz’umwe muri bo, niko guhita batabwa muri yombi.” 

Imwe muri izi moto bikekwa ko zibwe, yasanganywe ideni ringana n’ibihumbi 275 Frw ry’amande ku makosa yo mu muhanda.

SP Emmanuel Habiyaremye ushimira abaturage batanze amakuru, yaboneyeho kuburira abishora mu bikorwa by’ubujura bw’ibinyabiziga kubihagarika kuko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagakurikiranwa.

Hamwe na moto bafatanywe, aba bantu batatu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru