Umuhanzi ukunzwe muri Gospel Nyarwanda yahishuye amarangamutima yatewe n’indirimbo ye nshya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Jean Christian Irimbere uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu bahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, yavuze ko ubwo yandikaga indirimbo ye nshya, yageze aho akaganzwa n’amarangamutima akarira.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Ndi hano’, aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Warahabaye’, yakoze benshi ku mutima.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro yagiranye na RAIDIOTV10, Christian Irimbere yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya na we yamukoze ku mutima, kuva yatangira kuyandika.

Yagize ati “Ibaze indirimbo natangiye ndi kurira! Ni ndirimbo nziza kuko ifatanye n’ubuhamya bwanjye. Hari ukuntu Imana iguha indirimbo ugasanga ifite aho ihuriye n’ubuhamya bwawe.”

Uyu muhanzi avuga ko muri iyi ndirimbo agaragazamo uburyo butandukanye Imana yagiye ibana na we mu bihe bigoye nko mu burwayi no mu bukene.

Gusa nubwo yakoze benshi ku mutima, hari abamwibutsa ibyo atashyizemo. Ati “Hari umuntu wanyandikiye mu bayumvise arambaza ngo none se ko mu bupfubyi utavuze ko Imana yahabaye bisobanuye ko na we yumvise ari indirimbo ye.”

Jean Christian Irimbere kandi afite izindi ndirimbo zakoze benshi ku mutima nk’iyi yise Oligado, Ngwino, Birakumvira, Ni Yesu n’indi yitwa Ndi Hano.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru