Hamenyekanye icyateye inkongi yibasiye inyubako muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru rya Kibogora Polytechnic riherereye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, buravuga ko inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu, yatewe n’iturika rya Gaze, bunavuga uwari wayizanye.

Iyi nkongi yibasiye inyubako iraramoabanyeshuri b’abahungu biga muri Kibogora Polytechnic ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, nta n’umwe yahitanye nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iri shuri.

Izindi Nkuru

Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubukungu mu buyobozi bwa Kibogora Polytechnic, Hakizimana Jean yabwiye ikinyamakuru Umuseke, ko iyi nkongi yatewe n’iturika rya Gaze.

Yagize ati “Umunyeshuri yazanye Gaz mu cyumba yari arimo, iraturika, habaho gutabara barayizimya.”

Uyu muyobozi ushinzwe Imari n’Ubukungu muri iri shuri, avuga ko nta muntu waburiye ubuzima muri iyi nkongi, ndetse ko nta bintu byinshi yangije.

Yakomeje agira ati “Uretse abantu badufashaga batwitswe n’ibishirira by’umuriro ku maboko, bari kwa muganga, barahita bataha.”

Aba bokejwe n’ibishirira ubwo barimo bagerageza kuzimya iyi nkongi, bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Kibogora, ariko na bo ngo ntibikomeye.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umuriro mwinshi uri kuzamuka hejuru muri iyi nyubako yafashwe n’inkongi, humvikanamo amajwi y’abanyeshuri batabaza, bavuga ngo basohore ibikoresho byari muri ayo macumbi nk’imyenda n’ibindi bakoresha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru