Sunday, April 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

radiotv10by radiotv10
23/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari kimwe mu by’ingenzi byazana umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu, kandi ko bizaganirwaho i Doha.

Sarah Troutman yatangaje ibi kuri wa Kane, tariki ya 22 Mutarama, ubwo yitabaga Komite Nshingamategeko y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika mu nama yiswe “Guteza imbere amahoro muri Congo no mu Rwanda binyuze mu masezerano ya Perezida Trump ya Washington.”

Troutman yavuze ko kwinjiza abarwanyi ba AFC/M23 mu ngabo za Congo bizaganirwaho mu biganiro by’amahoro biri hagati ya Leta y’iki Gihugu n’Ihuriro AFC/M23 i Doha, muri Qatar.

Umutwe wa AFC/M23 ugizwe n’Abanyekongo biyemeje gufata intwaro bakarwanya leta mu myaka myinshi ishize, bavuga ku bibazo bijyanye n’ubuyobozi, birimo urugomo rushingiye ku moko, ivanguramoko rya politiki n’imibereho myiza.

Ibi bibazo byagize ingaruka cyane ku miryango y’Abatutsi b’Abanyekongo, bakorewe ibikorwa bishingiye ku ngengabitekerezo y’amoko iyobowe na FDLR igizwe n’abasigaye bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Troutman yagize ati “Icyo ni ikintu cy’ingenzi mu biganiro by’i Doha kandi kizaganirwaho mu biganiro birambuye.”

Yakomeje agira ati “Twashyigikiye cyane imbaraga za Qatar zo gutumiza ibyo biganiro, kandi America izakomeza gutanga inkunga ya tekiniki mu gihe tuzaba dukomeje iyo mishyikirano.”

Yavugaga ku biganiro by’amahoro biyobowe na Leta ya Qatar, yatangijwe muri Mata 2025 kugira ngo byunganire amasezerano n’ibiganiro by’Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byibanda ku gukemura ibibazo by’umutekano bimaze igihe kirekire hagati y’Ibihugu byombi.

Umudepite Ronny Jackson yavuze ko kurangiza amakimbirane byagorana niba nta gahunda isobanutse kandi ihamye yo kongera guhuza abarwanyi.

Jackson yagize ati “Sintekereza ko (AFC/M23) bazashyira intwaro zabo hasi bugacyaha batangira guhinga. Hagomba kubaho imbaraga zihuriweho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zo gufata Abakongomani ba M23 no kubashyira mu buryo bwagutse bwo kurinda Igihugu, byaba ari ukubaha kuba mu gisirikare ahantu runaka…Nawe ugomba kugira gahunda yabyo.”

Ibiganiro bya Doha bigamije gusasa inzobe hagati ya Guverinoma ya Congo na AFC/M23, hagamijwe gushaka mu mizi umuti w’ibibazo by’amakimbirane no gushyiraho umurongo urambye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 14 =

Previous Post

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Next Post

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Related Posts

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

by radiotv10
11/04/2026
0

Uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rurashinjwa gukomeza kurasa ibisasu mu bice bituwemo n’Abanyekongo b’Abanyamulenge muri Minembwe,...

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

by radiotv10
11/04/2026
0

Abahanga baherutse gukora urugendo rwerecyeza hafi y’ukwezi mu butumwa bwiswe Artemis II bagarutse ku Isi amahoro, nyuma yo kugenda ibilometero...

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika bikomeje gutangaza ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy'ibura ry'ibikomoka kuri Peteroli n’izamuka ry’ibiciro...

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

by radiotv10
09/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani yizihije iminsi 100 ye ya mbere ku ari muri izi nshingano akora urugendo...

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga
IMYIDAGADURO

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

by radiotv10
11/04/2026
0

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/2026
11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

11/04/2026
How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

11/04/2026
Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk'utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.