Imodoka yari itwaye umurambo w’umusore wo mu Karere ka Rusizi wapfiriye mu Karere ka Gatsibo, yakoze impanuka ubwo yari igeze mu Karere ka Huye igongana na Coaster yari itwaye abagenzi, aho Polisi yavuze ko byatewe n’amakosa y’umushoferi wari utwaye iyi modoka y’Akarere.
Iyi modoka y’Akarere ka Rusizi, yakoze impanuka igonganye n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster itwara abagenzi, aho yari itwaye umurambo w’umusore ukomoka mu Karere ka Rusizi, wapfiriye mu Karere ka Gatsibo tariki 01 Mutarama 2025, aho ubuyobozi bwa Rusizi, bwari bugiye gucyura uyu murambo.
Iyi modoka yari irimo abantu batanu barimo abakozi babiri b’Urwego rwa DASSO ndetse n’umushoferi, bakomeretse, kimwe na bamwe mu bagenzi bari muri iyo Coaster byagonganye.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya ko iyi mpanuka yatewe n’amakosa y’umushoferi wari utwaye iyi modoka y’Akarere ka Rusizi, yakoze mu kunyuranaho kandi bari mu ikorosi, agaca ku yindi atareba imbere agahita agongana n’iyo yari itwaye abagenzi.
Yagize ati “Yakomerekeyemo abantu batanu (5) bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, abandi bagenzi cumi na batanu (15) bari muri iyo Coaster bahawe imodoka yindi bakomeza urugendo.”
SP Emmanuel Kayigi yaboneyeho kugira inama abashoferi kwirinda amakosa nk’ayo yo kunyuranaho ahantu bitemewe kuko biba bishobora kuvamo impanuka nk’uko byagenze kuri iyi modoka.
Ni mu gihe umurambo w’uriya musore, wahise uhabwa imodoka y’Akarere ka Huye, kugira ngo iwugeze mu Karere ka Rusizi, nk’uko byatangajwe na Nizeyimana Leonard wari utwaye iyi modoka y’Akarere ka Rusizi.
Yagize ati “Imodoka y’Akarere ka Huye yahageze ijyana umurambo mu Bitaro bya Gihundwe i Rusizi, imodoka nari ntwaye yo yangiritse cyane sinzi aho bayijyanye.”
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuyobozi Wungirije w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwimana Monique, wavuze ko iriya mpanuka ikimara kuba, ubuyobozi bw’aka Karere bwahise bukorana n’ubw’aka Huye kabereyemo iyi mpanuka, kugira ngo uriya murambo ugezwe aho wari ujyanywe.
RADIOTV10