Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe icyateye impanuka ikomeye y’imodoka y’Akarere yari itwaye umurambo

radiotv10by radiotv10
03/01/2025
in MU RWANDA
0
Hatangajwe icyateye impanuka ikomeye y’imodoka y’Akarere yari itwaye umurambo
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yari itwaye umurambo w’umusore wo mu Karere ka Rusizi wapfiriye mu Karere ka Gatsibo, yakoze impanuka ubwo yari igeze mu Karere ka Huye igongana na Coaster yari itwaye abagenzi, aho Polisi yavuze ko byatewe n’amakosa y’umushoferi wari utwaye iyi modoka y’Akarere.

Iyi modoka y’Akarere ka Rusizi, yakoze impanuka igonganye n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster itwara abagenzi, aho yari itwaye umurambo w’umusore ukomoka mu Karere ka Rusizi, wapfiriye mu Karere ka Gatsibo tariki 01 Mutarama 2025, aho ubuyobozi bwa Rusizi, bwari bugiye gucyura uyu murambo.

Iyi modoka yari irimo abantu batanu barimo abakozi babiri b’Urwego rwa DASSO ndetse n’umushoferi, bakomeretse, kimwe na bamwe mu bagenzi bari muri iyo Coaster byagonganye.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya ko iyi mpanuka yatewe n’amakosa y’umushoferi wari utwaye iyi modoka y’Akarere ka Rusizi, yakoze mu kunyuranaho kandi bari mu ikorosi, agaca ku yindi atareba imbere agahita agongana n’iyo yari itwaye abagenzi.

Yagize ati “Yakomerekeyemo abantu batanu (5) bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, abandi bagenzi cumi na batanu (15) bari muri iyo Coaster bahawe imodoka yindi bakomeza urugendo.”
SP Emmanuel Kayigi yaboneyeho kugira inama abashoferi kwirinda amakosa nk’ayo yo kunyuranaho ahantu bitemewe kuko biba bishobora kuvamo impanuka nk’uko byagenze kuri iyi modoka.

Ni mu gihe umurambo w’uriya musore, wahise uhabwa imodoka y’Akarere ka Huye, kugira ngo iwugeze mu Karere ka Rusizi, nk’uko byatangajwe na Nizeyimana Leonard wari utwaye iyi modoka y’Akarere ka Rusizi.

Yagize ati “Imodoka y’Akarere ka Huye yahageze ijyana umurambo mu Bitaro bya Gihundwe i Rusizi, imodoka nari ntwaye yo yangiritse cyane sinzi aho bayijyanye.”

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuyobozi Wungirije w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwimana Monique, wavuze ko iriya mpanuka ikimara kuba, ubuyobozi bw’aka Karere bwahise bukorana n’ubw’aka Huye kabereyemo iyi mpanuka, kugira ngo uriya murambo ugezwe aho wari ujyanywe.

Iyi modoka y’Akarere yangititse cyane

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − seven =

Previous Post

Icyo General Muhoozi avuga ku musirikare wa Uganda ufite ipeti rya Ofisiye wiyahuye

Next Post

Rutahizamu w’Amavubi ntakiri umukinnyi w’ikipe y’i Burayi yari asigajemo imyaka ingana n’iyo amazemo

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutahizamu w’Amavubi ntakiri umukinnyi w’ikipe y’i Burayi yari asigajemo imyaka ingana n’iyo amazemo

Rutahizamu w’Amavubi ntakiri umukinnyi w’ikipe y’i Burayi yari asigajemo imyaka ingana n'iyo amazemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.