Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe ukunze gukoresha Twitter mu Rwanda wari ufunze

radiotv10by radiotv10
14/04/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe ukunze gukoresha Twitter mu Rwanda wari ufunze
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore wiyita ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter uri mu bakoresha cyane uru rubuga nkoranyambaga mu Rwanda, wari ukurikiranyweho gushishikariza abantu gusambanya abana, yahamijwe icyaha, akatirwa igifungo gisubitse.

Uyu musore witwa Evariste Tuyisenge wiyita ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter, yari agiye kumara ukwezi atawe muri yombi, kuko yafunzwe tariki 21 Werurwe 2023, kubera ubutumwa yari yashyize kuri uru rubuga nkoranyamba, ashishikariza abantu gusambanya abana.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije Tuyisenge Evariste, rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023, rumuhamya icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina akoresheje ikoranabuhanga, rumukatira igifungo gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu ya Miliyoni 1 Frw.

Umucamanza, wasomye iki cyemezo, wagarutse ku byavugiwe mu iburanisha, yategetse ko uyu Tuyisenge Evariste ahita arekurwa, kuko yakatiwe igifungo gisubitse.

Ubwo yaburanishwaga kuri iki cyaha, tariki 06 Mata, uyu Tuyisenge ukoresha konti ya ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter, yari yasabiye imbabazi imbere y’Umucamanza, asaba kurekurwa kugira ngo abone uko ajya gukoresha uru rubuga, akosora ibyo yari yakoze.

Yari yabwiye Urukiko ko naramuka arekuwe akagera hanze, azajya atangaza ubutumwa buhamagarira abantu kwirinda gukora ibyaha ndetse no gukoresha neza imbuga nkoranyambaga.

Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha gikoresheje ikoranabuhanga, bwari bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, kukimuhamya rukamukatira gufungwa imyaka itatu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Iby’umukinnyikazi wa Film ugezweho mu Rwanda watsindiye imodoka ntahite ayihabwa byinjiyemo inzego z’Ubugenzacyaha

Next Post

Umugore w’umukinnyi w’ikirangirire watse gatanya asaba kugabana imitungo ibyamubayeho bisa nko gukubitwa n’inkuba

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugore w’umukinnyi w’ikirangirire watse gatanya asaba kugabana imitungo ibyamubayeho bisa nko gukubitwa n’inkuba

Umugore w’umukinnyi w’ikirangirire watse gatanya asaba kugabana imitungo ibyamubayeho bisa nko gukubitwa n’inkuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.