Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwabaye umuyobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda uregwaga gusambanya umwana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari Minisiteri Ishinzwe Gucunga ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa, ahanishwa gufungwa imyaka 10.

Ni Ruvebana Antoine wahoze kuri uyu mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMARI hagati ya 2012 na 2017 wahamijwe iki cyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Izindi Nkuru

Mu iburana, Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko Ruvebana yakoze ibi byaha hagati ya 2003 na 2013, buvuga ko uretse gusambanya ku gahato umwana utari wujuje imyaka y’ubukure, hari n’abandi bakobwa benshi yasambanyije ku gahato.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hagendewe ku buhamya bwatanzwe n’umukobwa yasambanyije ndetse n’icyemezo cy’amavuko cyagaragaza ko yamusambanyije ataruzuza imyaka y’ubukure.

Hari n’amakuru yari yarasohotse mbere avuga ko umwe muri abo bakobwa basambanyijwe n’uyu wahoze ari umuyobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, byamuviriyemo ikibazo cy’ihungabana rikomeye.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko icyemezo cya muganga w’imitekerereze ya muntu, cyagaragazaga ko uwo mukobwa yagizweho ingaruka n’ibyo yakorewe na Ruvebana.

Ubushinjacyaha bwanashingiye kandi ku buhamya bwatanzwe n’umugore wa Ruvebana, bwasabaga Urukiko kumuhamya ibyaha, rukamukatira gufungwa imyaka 25.

Uregwa we yaburanye ahakana ibyaha, aho yavugaga ko ari ibinyoma byahimbwe n’umugore we washakaga gatanya, bityo agakoresha ibyo binyoma ngo abone igituma batandukana.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rushingiye ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha, rwanzuye ko Ruvebana ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, rumukatira gufungwa imyaka 10.

Ruvebana yatawe muri yombi mu mpera z’umwaka ushize wa 2022, icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwamutaye muri yombi, rwavugaga ko akekwaho icyaha cyo gusambanya abakobwa benshi.

Ubwo Ruvebana yafungwaga, byavugwaga ko abo bakobwa akurikiranyweho gusambanya, yabikoze mu bihe bitandukanye byatambutse kandi ko bamwe yabasambanyaga batarageza imyaka y’ubukure.

Ni ibyaha byavuzwe ko yabikoze hagati y’umwaka wa 2003 ndetse na 2013, aho byavugwaga ko hari n’abavuze ko yabasambanyije ubwo yakoraga muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, ariko batigeze babihingutsa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru