Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko muri Miliyoni 250 USD u Rwanda ruherutse guhabwa nk’inguzanyo n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), harimo miliyoni 100 USD ruzifashisha nk’ashobora kurugoboka (reserve) mu buryo bw’amadevize kubera intambara yo mu burasirazuba bwo hagati.
Ku wa 8 Kamena ni bwo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, International Monetary Fund (IMF), cyatangaje ko Inama y’Ubutegetsi bwacyo yemeje ubusabe bw’u Rwanda bwo guhabwa inguzanyo ya miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 364,2 z’amafaranga y’u Rwanda).
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko iyo nguzanyo u Rwanda ruherutse kwemererwa iri mu bice bibiri bitewe n’uko izakoreshwa mu nzego zitandukanye.
Yagize ati: “Aya mafaranga miliyoni 250 z’amadolari ari mu bice bibiri. Harimo amafaranga miliyoni hafi 150 azadufasha muri budget isanzwe yo gukora ibikorwa byose bizakorwa mu Ngengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027.”
Minisitiri Murangwa kandi yavuze ko muri ayo mafaranga, miliyoni 100 zizafasha igihugu mu bijyanye na reserve.
Yagize ati: “Agera kuri miliyoni 100 azadufasha mu bijyanye na reserve (amadevize) bitewe n’ingaruka z’intambara iri kubera mu burasirazuba bwo hagati. Turabona ko hashobora kuzabamo ikibazo gishobora kutugiraho ingaruka ku bijyanye n’amadevize. Aya mafaranga rero azadufasha kuziba icyo cyuho kiramutse kigaragaye.”
Mu Ngengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, inguzanyo z’amahanga zizaba ari miliyari 1.974,1 Frw.
RADIOTV10





