Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe imibare igaragaza ubukana bw’inzara yugarije abaturage muri Sudan

radiotv10by radiotv10
01/06/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hatangajwe imibare igaragaza ubukana bw’inzara yugarije abaturage muri Sudan
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, ryatangaje abantu babarirwa muri miliyoni 18 muri Sudan, bafite ikibazo cy’inzara yatewe n’intambara yo kurwanira ubutegetsi kuva umwaka ushize, mu gihe abana bagera kuri miliyoni 3,6 bafite ikibazo cy’imirire mibi.

PAM itangaza ko hakenewe ubutabazi muri iki Gihugu, bitabaye ibyo inzara ikaba yateza akaga gakomeye ku Banya-Sudan kuko ubufasha bwabonetse ari 12% bw’ubukenewe.

Kuva intambara yo kurwanira ubutegetsi hagati y’ingabo z’iki Gihugu n’ingabo batavuga rumwe za RSF yatangira muri Mata umwaka ushize wa 2023, abasivile barenga ibihumbi 15 bamaze kwicwa.

Nanone kandi mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize, abasivile barenga 123 barishwe, abandi hafi 1 000 barakomereka mu Ntara ya Darfur.

Iyi ntambara yasize ingaruka nyinshi muri Sudan by’umwihariko kubana bato binjizwa mu gisirikare, amamiliyoni menshi y’abaturage yavuye mu byabo arahunga.

Ishyirahamwe ry’Abaganga batagira Umupaka ryatangaje ko iyi ntambara yo kurwanira ubutegetsi muri Sudan yahinduye isura muri iyi minsi, kuko harimo kuba ubwicanyi bwa kinyamaswa ari nako abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakomeje kwiyongera, abagore n’abakobwa bagafatwa ku ngufu ku bwinshi.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − six =

Previous Post

DRCongo: Ingabo za SADC ziri mu rugamba na M23 zongeye guhura n’akaga

Next Post

Nyaruguru: Bubakiwe Ibitaro bigezweho ariko bamwe barakivuza biyushye akuya

Related Posts

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

by radiotv10
07/07/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) byakomeje ibitero byabyo bihuriyeho mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 iratanga impuruza ku biteye impungenge biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
07/07/2025
0

  Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kohereza ku bwinshi abasirikare ndetse n’intwaro nyinshi...

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

by radiotv10
04/07/2025
0

U Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine, mu ntambara imaze igihe ihanganishije ibi Bihugu, aho iki Gihugu cya Ukraine...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
04/07/2025
1

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko nta mushinga w’amasezerano wari wagerwago ku buryo wasinywa mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar,...

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar Engonga Ebang wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza mu by’Imari muri Guinée Equatoriale wigeze kugarukwaho cyane kubera...

IZIHERUKA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano
MU RWANDA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

08/07/2025
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyaruguru: Bubakiwe Ibitaro bigezweho ariko bamwe barakivuza biyushye akuya

Nyaruguru: Bubakiwe Ibitaro bigezweho ariko bamwe barakivuza biyushye akuya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.