Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe imishinga yageze mu cyiciro cya nyuma cy’amahirwe ya MTN Rwanda na Inkomoko

radiotv10by radiotv10
06/10/2022
in MU RWANDA
0
Hatangajwe imishinga yageze mu cyiciro cya nyuma cy’amahirwe ya MTN Rwanda na Inkomoko
Share on FacebookShare on Twitter

MTN Rwanda ifatanyije n’Umushinga Inkomoko Entrepreneur Development (Inkomoko), batangaje imishinga itandatu yageze mu cyiciro cya nyuma cya gahunda yiswe Level Up Your Biz yo gufasha imishinga mito y’urubyiruko.

Aba ba rwiyemezamirimo bakiri bato, batangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022, bazahabwa ubufasha bunyuranye burimo amahugurwa yo kubongerera ubumenyi no gufashwa kwamamaza ibikorwa byabo.

Iyi mishinga yagize aya mahirwe, ni Roumeza Limited (Misozi brand) itunganya imyenda ya Siporo mu Rwanda, bakaba banayicuruza ndetse n’ibikapu bitwarwamo ibikoresho by’imyitozo ngororamubiri.

Hari kandi umushinga wa The Kandid wo gutunganya buji, hakaba umushinga wa Flove ltd utunganya imyenda ndetse n’ibikapu byo mu bitambaro ugamije gufasha abana b’abakobwa babyaye bakiri bato.

Hari handi Kayko ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, aho ikora porogamu ikorana na android ifasha ubucuruzi buto gukurikirana no kumenyekanisha imisoro, no kumenya ibyasohotse, ibyinjiye n’ibindi byafasha umucuruzi gukukirana imari ye.

Hari kandi umushinga wa VUGA UKIRE INITIATIVE utanga ubujyanama hifashishijwe ikoranabuhanga mu bijyanye n’ibibazo byo mu mutwe hakaba n’umushinga Real Brothers LTD wo guhinga ibihumyo.

Aba batoranyijwe bagiye gutangirana n’amahugurwa azamara amezi atatu yitezweho kuzabafasha kuzarushaho kugira ubumenyi mu gukora neza iyi mishinga yabo.

Aya mahugurwa azasozwa mu kwezi k’Ukuboza 2022, aho hazanabaho igikorwa cyo gutoranya abandi batatu bazaba bahize abandi, bakazanahabwa ibihembo birimo biriya byo kwamamarizwa ibikorwa byabo ku buntu na MTN Rwanda, kubona inguzanyo ya miliyoni zitarenze 200 ku nyungu ya 10%.

Guhitamo iyi mishinga itandatu, na byo byabimburiwe n’amahugurwa yari yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo 158 bari bari hagati y’imyaka 18 na 30 bari biyandikishije muri iyi gahunda, aho harebwe ku kuba iyi mishinga yabo ikoresha ikoranabuhanga mu igurisha (E-Commerce) kandi ikaba inanditse mu buryo bwemewe n’amategeko mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko bifuje gutera inkunga imishinga mito kuko igira uruhare runini mu gutanga akazi.

Yagize ati “Imishinga mito igize 41% by’imirimo itangwa n’urwego rw’abikorera mu Rwanda. Mu gufasha imishinga mito y’urubyiruko, tuba tuzirikana uruhare rukomeye bagira mu guhanga imirimo mu Banyarwanda no mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu. Twizeye ko iyi gahunda izagira uruhare rukomeye mu kuzamura ishoramari ndetse no kubafasha kugira imibereho myiza.”

Umukozi wa MTN Rwanda, Dusabe Rosine na we wari muri uyu muhango, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere ry’Igihugu ariko noneho hibanzwe ku rubyiruko rwo maboko y’ejo hazaza.

Yagize ati “Iki gikorwa kigamije gushyigikira urubyiruko mu mishinga bakora, tubafasha mu kwamamaza, dufatanya n’Inkomoko kubaha amahugurwa y’ibijyane no gukora iyo mishinga.”

Aretha Mutumwinka Rwagasore uyobora Inkomoko, yavuze ko iyi gahunda ya Level Up Your Biz ari amahirwe adasanzwe kuri ba rwimezamirimo byumwihariko mu kunguka ubumenyi mu bijyanye n’ishoramari babifashijwemo n’ubufatanye bwa MTN na Inkomoko.

Yagize ati “Inkomoko yishimiye gutera inkunga urubyiruko rw’u Rwanda mu kwagura amahirwe no kwihutisha iterambere ry’Igihugu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 5 =

Previous Post

U Rwanda rwasogongeye ku Isoko Nyafurika…Menya igicuruzwa cya mbere cyarikandagiyeho

Next Post

Perezida Kagame yakiriye Abashingamategeko ba America mu rwuri rwe rurimo inyambo zibereye ijisho (AMAFOTO)

Related Posts

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye Abashingamategeko ba America mu rwuri rwe rurimo inyambo zibereye ijisho (AMAFOTO)

Perezida Kagame yakiriye Abashingamategeko ba America mu rwuri rwe rurimo inyambo zibereye ijisho (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.