Hatangajwe imishinga yageze mu cyiciro cya nyuma cy’amahirwe ya MTN Rwanda na Inkomoko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

MTN Rwanda ifatanyije n’Umushinga Inkomoko Entrepreneur Development (Inkomoko), batangaje imishinga itandatu yageze mu cyiciro cya nyuma cya gahunda yiswe Level Up Your Biz yo gufasha imishinga mito y’urubyiruko.

Aba ba rwiyemezamirimo bakiri bato, batangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022, bazahabwa ubufasha bunyuranye burimo amahugurwa yo kubongerera ubumenyi no gufashwa kwamamaza ibikorwa byabo.

Izindi Nkuru

Iyi mishinga yagize aya mahirwe, ni Roumeza Limited (Misozi brand) itunganya imyenda ya Siporo mu Rwanda, bakaba banayicuruza ndetse n’ibikapu bitwarwamo ibikoresho by’imyitozo ngororamubiri.

Hari kandi umushinga wa The Kandid wo gutunganya buji, hakaba umushinga wa Flove ltd utunganya imyenda ndetse n’ibikapu byo mu bitambaro ugamije gufasha abana b’abakobwa babyaye bakiri bato.

Hari handi Kayko ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, aho ikora porogamu ikorana na android ifasha ubucuruzi buto gukurikirana no kumenyekanisha imisoro, no kumenya ibyasohotse, ibyinjiye n’ibindi byafasha umucuruzi gukukirana imari ye.

Hari kandi umushinga wa VUGA UKIRE INITIATIVE utanga ubujyanama hifashishijwe ikoranabuhanga mu bijyanye n’ibibazo byo mu mutwe hakaba n’umushinga Real Brothers LTD wo guhinga ibihumyo.

Aba batoranyijwe bagiye gutangirana n’amahugurwa azamara amezi atatu yitezweho kuzabafasha kuzarushaho kugira ubumenyi mu gukora neza iyi mishinga yabo.

Aya mahugurwa azasozwa mu kwezi k’Ukuboza 2022, aho hazanabaho igikorwa cyo gutoranya abandi batatu bazaba bahize abandi, bakazanahabwa ibihembo birimo biriya byo kwamamarizwa ibikorwa byabo ku buntu na MTN Rwanda, kubona inguzanyo ya miliyoni zitarenze 200 ku nyungu ya 10%.

Guhitamo iyi mishinga itandatu, na byo byabimburiwe n’amahugurwa yari yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo 158 bari bari hagati y’imyaka 18 na 30 bari biyandikishije muri iyi gahunda, aho harebwe ku kuba iyi mishinga yabo ikoresha ikoranabuhanga mu igurisha (E-Commerce) kandi ikaba inanditse mu buryo bwemewe n’amategeko mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko bifuje gutera inkunga imishinga mito kuko igira uruhare runini mu gutanga akazi.

Yagize ati “Imishinga mito igize 41% by’imirimo itangwa n’urwego rw’abikorera mu Rwanda. Mu gufasha imishinga mito y’urubyiruko, tuba tuzirikana uruhare rukomeye bagira mu guhanga imirimo mu Banyarwanda no mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu. Twizeye ko iyi gahunda izagira uruhare rukomeye mu kuzamura ishoramari ndetse no kubafasha kugira imibereho myiza.”

Umukozi wa MTN Rwanda, Dusabe Rosine na we wari muri uyu muhango, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere ry’Igihugu ariko noneho hibanzwe ku rubyiruko rwo maboko y’ejo hazaza.

Yagize ati “Iki gikorwa kigamije gushyigikira urubyiruko mu mishinga bakora, tubafasha mu kwamamaza, dufatanya n’Inkomoko kubaha amahugurwa y’ibijyane no gukora iyo mishinga.”

Aretha Mutumwinka Rwagasore uyobora Inkomoko, yavuze ko iyi gahunda ya Level Up Your Biz ari amahirwe adasanzwe kuri ba rwimezamirimo byumwihariko mu kunguka ubumenyi mu bijyanye n’ishoramari babifashijwemo n’ubufatanye bwa MTN na Inkomoko.

Yagize ati “Inkomoko yishimiye gutera inkunga urubyiruko rw’u Rwanda mu kwagura amahirwe no kwihutisha iterambere ry’Igihugu.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru