Perezida Kagame yakiriye Abashingamategeko ba America mu rwuri rwe rurimo inyambo zibereye ijisho (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu Basenateri ba Leta Zunze Ubumwe za America mu rwuri rwe, bareba inka zihororerwa z’inyambo ziteze amahembe.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye aba Bashingamategeko kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022 mu rwuri rwe rwa Kibugabuga.

Izindi Nkuru

Aba Bashingamategeko ba Leta Zunze Ubumwe za America, bari mu ruzinduko mu Rwanda, bayobowe na Senateri Jim Inhofe, ari kumwe na Senateri Mike Rounds na John Boozman.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bivuga ko Senateri Jim Inhofe yagiriye uruzinduko mu Rwanda mbere yuko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Perezida Paul Kagame, muri Werurwe uyu mwaka yari yanakiririye mu rwuri rwe General Muhoozi wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, anamugabira Inka z’Inyambo.

Perezida Kagame yakiriye aba bashingamategeko mu rwuri rwe

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru