Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwashyizeho amasaha y’agateganyo y’ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu, birimo utubari, Resitora n’utubyiniro, byongerewe igihe cyo gukora mu bihe by’Igikombe cy’Isi.
Izi mpinduka zashyizweho “Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda n’abatembera u Rwanda mu bikorwa bitandukanye n’ibyo kwidagadura mu gihe cy’imikino y’igikombe cy’isi.”
Aya masaha y’agateganyo azagenga ibikorwa by’ubucuruzi guhera ku wa 12 Kamena 2026 kugeza ku wa 20 Nyakanga 2026, aho amasaha y’akazi ku maduka, ibigo bikorerwamo ubucuruzi bunyuranye birimo resitora, utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora kugeza saa cyenda za mu gitondo (3:00 a.m.) kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.
RDB ivuga kandi ko “Ibyo bikorwa byemerewe gukora kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 a.m.) ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru, muri wikendi no ku minsi y’ibiruhuko rusange.”
Hanatangajwe kandi ibigomba kubahirizwa n’ibi bikorwa, aho RDB yatangaje ko amabwiriza asanzwe akurikizwa, arimo ayo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18, azakomeza kubahirizwa.
RDB kandi iributsa abantu bose ko bakwiye kunywa mu rugero kandi bakirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, ikanavuga ko bibujijwe guha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.
RADIOTV10





