Igihugu cya Angola, gisanzwe ari umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko umwanzuro wo kuhariza agahenge ko guhagarika imirwano, ugomba gutangira kubahirizwa tariki 18 Gashyantare 2026.
Angola inasigaranye iminsi micye ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yabitangaje mu itangazo yashyize hanze risaba Ihuriro AFC/M23 guhagarika imirwano.
Ni nyuma yuko ku wa Mbere Abakuru b’Ibihugu bya DRC, Angola, Togo (umuhuza washyizweho na AU), na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, bahuriye i Luanda, bakemeranya ko basaba ko habaho guhagarika imirwano muri DRC.
Nubwo itariki yo gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro itahise itangazwa, Angola yahise itangaza ko kuva wa Gatatu tariki 18 Gashyantare 2026, saa sita z’amanywa, ari bwo uzatangira kubahirizwa
Ariko iki ni icyifuzo cyakunze gutangwa na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço kuva mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, kikaba cyongeye gushimangirwa nk’icyagira uruhare runini mu gukemura ibibazo byo muria Kongo.
Kugeza ubu impande zombi (Guverinoma ya DRC na AFC/M23) ntiziremeza iyi tariki, mu gihe hagitegerejwe amatangazo aturutse i Kinshasa n’irya AFC/M23, aho bivugwa ko atangwa mu gihe cya vuba.
Kuri uyu wa Kane kandi, Vivian van de Perre, Intumwa Yihariye y’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo wa MONUSCO, yageze i Goma, gutegura itangizwa ryo kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge kemejwe n’Inteko y’Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi.
Vivian van de Perre ubwo yageraga i Goma n’indege yabaye iya mbere iguye ku Kivuga Mpuzamahanga cya Goma, yavuze ko iyi ari intambwe ishimishije, kuba iki Kibuga cyongeye gukoreshwa kuva AFC/M23 yafata uriya Mujyi.
RADIOTV10









