Thursday, July 9, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna yagaragaje akanyamuneza yatewe n’intambwe yateye mu rukundo nyuma yo kwambika impeta umukunzi bitegura kurushingana.

Uyu munyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) byumwihariko ukora kuri Radio Magic FM, yatangaje ko yambitse impeta umukunzi we amusaba ko bazarushingana, na we akabimwemerera.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze buherekejwe n’amafoto ari kumwe n’umukunzi we, Robert Cyubahiro McKenna “Kuzibanira iteka bishyizwe ku mugaragaro. Igisubizo cy’isengesho ryanjye, rukundo rwanjye, fiancée wanjye. tuzahorane iteka.”

Nyuma y’ubu butumwa ndetse n’amafoto y’uyu munyamakuru ari kumwe n’umukunzi yamwambitse impeta, benshi bamwifurije ibyiza barimo n’abanyamakuru bakorana n’abo bakoranye.

Nka mugenzi we witwa Anick Uwingabiye bakorana kuri Magic FM, yagize ati “ishya n’ihirwe” kimwe n’abandi barimo Gerald Mbabazi, na Ikinyange Alice Masinzo bakoze muri RBA, na bo bifurije ishya n’ihirwe uyu mugenzi we Robert McKenna.

Robert Cyubahiro McKenna asanzwe akorera Magic FM

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 6 =