Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no kuba umunzi mukuru w’Intwari uzaba mu minsi igize impera z’icyumweru.
Ni ikiruhuko cyatangajwe n’iyi Minisiteri mu itangazo yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Mutarama 2026.
Iyi Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ivuga ko “Kubera ko umunsi mukuru w’intwari z’lgihugu uzaba tariki ya 1 Gashyantare 2026 ugahurirana n’impera z’icyumweru, kandi ishingiye ku Iteka rya Perezida N°062/01 ryo ku wa 19/10/2022 rigena iminsi y’ikiruhuko rusange, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha Abakozi n’Abakoresha ko ku wa mbere tariki ya 2 Gashyantare 2026 azaba ari umunsi w’ikiruhuko.”

Ingingo ya 28 y’iri Teka, ifite umutwe ugira uti “Impurirane y’iminsi y’ikiruhuko rusange n’iminsi y’impera y’icyumweru” igika cyayo cya mbere kigira kiti “Uretse ku wa 07 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko rusange.”
Umunsi Mukuru w’Intwari uzizihizwa ku Cyumwer tariki 01 Gashyantare 2026, aho wabimburiwe n’ibikorwa nyirizina byo kwizihiza Intwari z’u Rwanda, birimo amarushanwa mu mikino inyuranye, ndetse n’ibiganiro byagiye byibutsa Abanyarwanda amateka y’Intwari zabo.
RADIOTV10









