Hatangajwe ukuri ku bivugwa ko M23 yamaze kuva Bunagana kubera ubwoba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wagize icyo utangaza ku bikomeje kuvugwa ko wamaze kuva mu Mujyi wa Bunagana, uvuga ko ari ibinyoma, kuko ukiri muri uyu Mujyi ndetse ko n’izuba ryarashe rikawubasangamo, bati “Ntitwanyeganyeze na milimetero n’imwe.”

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, bimwe mu bitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangaje ko umutwe wa M23 wavuye muri Bunagana umaze amezi atatu ugenzura.

Izindi Nkuru

Ibi bitangazamakuru ndetse na bamwe mu Banye-Congo, bavugaga ko uyu mutwe wavuye muri uyu Mujyi wa Bunagana, nyuma yo kubona ingabo za Kenya zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uyu.

Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Willy Ngoma yanyomoje aya makuru, avuga ko ari ibinyoma kuko uyu mujyi ukiri mu biganza byabo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Maj Willy Ngoma yagize ati “Ntitwigeze tunyeganyegaho n’agashitu na kamwe, yewe nta na milimitero n’imwe twarekuye. Izuba ryabyutse rirasa ridusanga muri Bunagana ndetse ni twe tukiyigenzura kugeza ubu.”

Umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Bunagana tariki 13 Kamena 2022, kuva icyo gihe ni wo uwucunga ndetse wamaze gushyiraho imiyoborere yawo n’amategeko agomba kubahirizwa n’abawutuye.

Uyu mutwe kandi uherutse guhamagarira abashoramari n’abacuruzi, kujya gukorera muri uyu Mujyi uri ku mupaka uhuza DRCongo na Uganda.

Maj Willy Ngoma wanyomoje amakuru yo kurekura uyu mujyi, mu minsi yashize, yakunze kuvuga ko badateze kurekura Bunagana mu gihe cyose ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, budashyize mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’imishyikirano amaze igihe kinini asinywe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru