Abanya-Pakistan babiri bafatiwe muri Uganda berecyeza muri Congo mu bikorwa by’Iterabwoba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage babiri bakomoka muri Pakistan bafatiwe muri Uganda ubwo bageragezaga kwerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Aba Banya-Pakistan bafatiwe muri Uganda nyuma y’amakuru yatanzwe ubwo bariho bagerageza kujya muri Congo banyuze ku mupaka wa Nabili muri Teritwari ya Beni.

Izindi Nkuru

Aba bagabo babiri bafashwe ku cyumweru, bivugwa ko baje muri Uganda babanje kunyura muri Somalia.

Bakimara gufatwa, aba bagabo biyemereye ko bari baturutse muri Somalia ndetse ko bari bagiye gukorana n’uyu mutwe wa ADF urwanya Uganda.

Umutwe wa ADF usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda, umaze iminsi uhanganye n’ibitero byahagurikije ingabo za Uganda zikajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho uyu mutwe ufite ibirindiro.

Uyu mutwe uri mu mitwe ihangayikishije mu bibazo by’umutekano mucye bivugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dore ko udasiba kuvugwa mu bikorwa bihungabanya umutekano ndetse binahitana ubuzima bwa bamwe.

Ivomo: Wab-Info

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru