Tuesday, September 10, 2024

Hatangajwe umubare mushya w’insengero zimaze gukorerwa igenzura mu Rwanda n’izagaragaye ko zizasenywa burundu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubugetegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana; yatangaje ko ubugenzuzi bumaze igihe bukorerwa insengero bumaze gukorerwa izirenga ibihumbi 14, zirimo izagaragaye ko zitujuje ibisabwa, nazo zikabamo izirenga 300 zo zizasenywa burundu kubera imiterere yazo n’aho ziherereye hadakwiye.

Minisitiri Musabyimana yabitangaje mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, cyagarukaga ku ngingo imaze iminsi igarukwaho y’ubugenzuzi bumaze igihe bukorerwa insengero bwasize hari nyinshi zifunzwe kuko zitujuje ibisabwa.

Jean Claude Musabyimana yavuze ko ubundi ibikorwa by’amadini n’amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere, ari bigari, ariko ko ubugenzuzi bumaze iminsi bukorwa, bwibanze ku nsengero.

Yavuze ko kugeza ubu hamaze kugenzurwa insengero 14 094, aho ubugenzuzi bwasane hari insengero zitujuje ibisabwa ariko bishobora kuzuzwa, kimwe n’izindi byagaragaye ko zo zidashobora kongera gukorerwamo bitewe n’aho ziherereye, hashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abazijyamo.

Ati “Izo ni zo zigomba kuhava bitewe n’uko ahantu ziri ziri mu manegeka. Harimo izirengera 600, muri zo 306 ntabwo wakongera kuzikoreramo na banyirazo barazizi, muranavugana bakavuga ngo ndumva nazategereza nkubaka inzu nashyiramo abantu ijyanye n’icyerekezo.”

Nanone kandi hakorewe igenzura ahantu hasengerwa atari mu nsengero, aho abantu bakunze guhurira bagasengera nko mu misozi no mu buvumo, aho ho hose hazafungwa burundu.

Minisitiri Musabyimana ati “Tumaze kubona ahantu 110 mu Gihugu, twumvikanye ko aha hantu tuhafunga, kuko ntakintu na kimwe gishobora kurinda abantu gihari.”

Avuga ko ahantu nk’aha hashobora gushyira ubuzima mu kaga, kuko uretse kuba hashobora kubera impanuka kubera imiterere yaho, haba hanashobora kuza ibindi biza bitunguranye nk’inkuba zikaba zakwica abantu.

Ingingo y’ifungwa ry’izi nsengero yazamuye impaka mu bantu, kubera uburyo byakorewe rimwe, ndetse bamwe bakavuga ko ubugenzuzi bwatinze gukorwa.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yari iherutse gushyira hanze urutonde rw’imiryango 43 ishingiye ku myerere, yahagaritswe gukorera mu Rwanda kuko yakoraga idafite ubuzima gatozi.

Umunyamakuru Scovia Mutesi wari watumiwe muri iki kiganiro, yavuze ko aho izi nsengero zafunzwe ziri hasanzwe hari inzego za Leta zagombaga kuba zaragaragaje ibi bibazo mbere, zigafungwa bitarindiriye ko bikorerwa rimwe.

Ati “Hakwiye kuba haratangiye Gitifu w’Akagari atakamba, atanga raporo ku Karere, Akarere na ko kakabaza Minisitiri kati ‘tubikore gute?’ bakomeza bakomeza, ku buryo inzego zose zibifite, ariko byaje nk’icyorezo twese turikanga, nibidafite icyo bitwaye twabigize ikibazo.”

Abanyamadini na bo bemera ko harimo bagenzi babo bakora mu buryo butanoze, ku buryo koko aka kanyafu no guhwiturwa byari bikwiye kubaho kugira ngo bakomeze bubake roho z’abantu mu nzira zinoze koko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts