Tuesday, September 10, 2024

Menya umukinnyi wabimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’Amavubi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu Gitego Arthur ukinira AFC Leopard yo muri Kenya, yabaye umukinnyi wa mbere ukina hanze wageze mu Rwanda gufatanya na bagenzi be mu mwiherero wo kwitegura imikino Ikipe y’Igihugu Amavubi ifitanye na Libya na Nigeria.

Gitego Arthur yageze mu mwiherero ku munsi wa mbere w’umwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, watangiwe n’abiganjemo abakinnyi bakinira amakipe y’imbere mu Gihugu.

Ni umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha mu Gihugu cya Maroc.

U Rwanda ruzajya gusura Ikipe y’Igihugu ya Libya i Tripoli tariki 04 Nzeri 2024.  Ikipe ya Libya igiye izakina umukino wa mbere n’u Rwanda, itozwa na Milutin Slidovic Micho wanatoje ikipe y’igihugu Amavubi.

Nyuma yo gukina na Libya, u Rwanda ruzahita rwakira Nigeria tariki 10 Nzeri 2024 kuri Sitade Amahoro i Remera.

Gitego Arthur wabaye umukinnyi wa mbere ukina hanze wageze mu mwiherero, yanayifashije ikipe ye ya AFC Leopard gutsinda umukino muri Shampiyona yo muri Kenya aho batsinze Mathare United ibitego 4-0, aho yatsinzemo igitego kimwe.

U Rwanda ruri mu itsinda rya kane aho ruri kumwe na Nigeria, Libya, ndetse na Benin, aho amakipe abiri mu itsinda azahita abona itike yo gukina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu mpera z’umwaka utaha wa 2025.

Gitego Arthur yatangiye imyitozo
Mugisha Gilbert umwe muri ba rutahizamu uhagaze neza mu ikipe y’Igihugu

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts