• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in SIPORO
0
Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse
Share on FacebookShare on Twitter

Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika (Continental Cup) mu mukino wa Beach Volleyball rigiye kubera muri Morocco, arimo iy’abagabo yajyanye abakinnyi bashya bagiye no gukinana ku nshuro yabo ya mbere.

Aya makipe yahagurutse mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, aho yahawe ubutumwa n’abayobozi banyuranye, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ndetse n’abandi bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Itsinda ry’abantu barindwi ni bo bagize ikipe z’Igihugu barimo abakinnyi bane (4), Umusifuzi umwe, umutoza ndetse n’umuganga.

U Rwanda ruhagarariwe n’ikipe ebyiri; iy’abagabo n’iy’abagore. Mu bakinnyi umutoza Mudahinyuka Christopher yahagurukanye mu Rwanda, harimo impinduka nk’aho ikipe y’abagabo ari nshya kuko igizwe Kanamugire Prince na Niyonkuru Gloire bagiye gukinana ku nshuro yabo ya mbere.

Ni mu gihe Ikipe y’abagore igiteze ihinduka kuko igizwe na Mukandayisenga Benitha ndetse Munezero Valentine basanzwe bakinana.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira tariki 23 kujyeza taliki ya 30 Kamena 2025 rikabera mu mujyi wa Tetouan mu Gihugu cya Morocco.

Biteganyijwe ko nyuma yo kujyera i Casablanca kuri uyu wa Mbere, abagize ikipe y’Igihugu bongera bagafata indi ndege iberekeza Tetouan ahazabera irushanwa.

Umunyamabanga muri MINISPORTS yasabye aba bakinnyi kuzazamura ibendera ry’u Rwanda

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Next Post

Umwe muri 18 bari mu modoka itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeye yapfuye akigera kwa muganga

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umwe muri 18 bari mu modoka itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeye yapfuye akigera kwa muganga

Umwe muri 18 bari mu modoka itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeye yapfuye akigera kwa muganga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.