Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi

radiotv10by radiotv10
05/11/2025
in AMAHANGA
0
Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Gihugu cy’u Buhindi, abantu 11 bapfiriye mu mpanuka ya gari ya moshi yari itwaye abagenzi, yagonganye n’iyari itwaye ibicuruzwa hafi y’umujyi wa Bilaspur, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Raipur, umurwa mukuru w’intara ya Chhattisgarh.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba wo ku itariki ya 4 Ugushyingo, nk’uko byemejwe n’inzego za leta.

Mu bapfuye harimo umushoferi wari utwaye gari ya moshi y’abagenzi, mu gihe umufasha we yakomeretse bikomeye ajyanwa mu bitaro kwitabwaho. Abandi bantu basaga 20 bakomerekeye muri iyo mpanuka, na bo barimo kuvurirwa mu bitaro byo muri ako gace.

Leta yatangaje ko ibikorwa byo gutabara no gukuramo imirambo byarangiye mu gitondo cyo ku wa Gatatu, kandi ko kuri ubu ibikorwa bya gari ya moshi muri ako gace byasubukuwe.

Mu itangazo ryasohowe na sosiyete ya Indian Railways, yatangaje ko yatangije iperereza rigamije kumenya icyateye iyi mpanuka, inatangaza inkunga y’amafaranga igenewe imiryango y’abapfuye n’abakomerekeyemo.

Vishnu Deo Sai, umuyobozi mukuru w’intara ya Chhattisgarh, yihanganishije imiryango yabuze ababo, asaba inzego z’ubuyobozi gukora ibishoboka byose mu gufasha abahuye n’icyo cyago.

Abagenzi barenga miliyoni 12 bifashisha gari ya moshi mu ngendo zabo, mu gihe nibura buri munsi ibihumbi 14 zikorwa mu gihugu hose, ku ntera ya kilometero 64,000.

Leta y’u Buhinde ikomeje gahunda zo kunoza umutekano w’urwego rwa gari ya moshi, nk’imwe mu nzira zo gukumira impanuka zikunze kuba kenshi zigatwara ubuzima bw’abaturage.

Ikindi gikunze kugarukwaho gitera izi mpanuka ni amakosa y’abantu cyangwa uburyo busanzwe bwo gutanga ibimenyetso ku nzira za gari ya moshi butajyanye n’igihe.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Next Post

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.