Wednesday, July 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Hatanzwe amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka yavaga mu Rwanda ijya Uganda

radiotv10by radiotv10
14/08/2023
in Uncategorized
0
Hatanzwe amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka yavaga mu Rwanda ijya Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka ya kompanyi ya Jaguar yavaga mu Rwanda ijya muri Uganda, yakoreye impanuka muri iki Gihugu yerecyezagamo, ihitana Abanyarwanda babiri, ikomerekeramo abandi Banyarwanda 24.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cya kare kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama ku isaaha ya saa 05:12’ mu muhanda wa Kajumiro Maddu-Ssembabule, mu Karere ka Gomba muri Uganda.

Abanyarwanda babiri bapfiriye muri iyi mpanuka, ni Justine Nyinawumuntu w’imyaka 29 wari utuye mu gace ka Kasanda muri Mubende muri Uganda, ndetse na Gloria Kansime w’imyaka 13.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye The New Times ko kandi iyi mpanuka yakomereyemo “Abanyarwanda 24, batatu muri bo bakomeretse bikabije. Muri abo bakomeretse, umunani bajyanywe ku Bitaro bya Mengo mu gihe abandi 16 bari mu Bitaro bya Mulago.”

CP John Bosco Kabera, yatangaje ko yaba ari ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka ndetse n’abayikomerekeyemo, hari gukurikiranwa imiryango yabo binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Henry Kananura, yavuze ko iyi mpanuka yaturutse ku mushoferi wataye umurongo mu muhanda.

Kananura yavuze kandi ko imibiri y’abahitanywe n’iyi mpanuka yajyanywe ku Bitaro bya Gomba kugira ngo ikorerwe isuzuma, mu gihe Polisi ya Kanoni na yo ikaba yatangiye iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Hamenyekanye icyagenzaga Ruto wagiye kureba Museveni nyuma y’icyumweru aganiriye na Kenyatta ibya Congo

Next Post

Na video amwakira: Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika kubonana na Perezida Kagame bikomeje kumurenga

Related Posts

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Na video amwakira: Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika kubonana na Perezida Kagame bikomeje kumurenga

Na video amwakira: Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika kubonana na Perezida Kagame bikomeje kumurenga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.