Hatanzwe amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka yavaga mu Rwanda ijya Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka ya kompanyi ya Jaguar yavaga mu Rwanda ijya muri Uganda, yakoreye impanuka muri iki Gihugu yerecyezagamo, ihitana Abanyarwanda babiri, ikomerekeramo abandi Banyarwanda 24.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cya kare kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama ku isaaha ya saa 05:12’ mu muhanda wa Kajumiro Maddu-Ssembabule, mu Karere ka Gomba muri Uganda.

Izindi Nkuru

Abanyarwanda babiri bapfiriye muri iyi mpanuka, ni Justine Nyinawumuntu w’imyaka 29 wari utuye mu gace ka Kasanda muri Mubende muri Uganda, ndetse na Gloria Kansime w’imyaka 13.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye The New Times ko kandi iyi mpanuka yakomereyemo “Abanyarwanda 24, batatu muri bo bakomeretse bikabije. Muri abo bakomeretse, umunani bajyanywe ku Bitaro bya Mengo mu gihe abandi 16 bari mu Bitaro bya Mulago.”

CP John Bosco Kabera, yatangaje ko yaba ari ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka ndetse n’abayikomerekeyemo, hari gukurikiranwa imiryango yabo binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Henry Kananura, yavuze ko iyi mpanuka yaturutse ku mushoferi wataye umurongo mu muhanda.

Kananura yavuze kandi ko imibiri y’abahitanywe n’iyi mpanuka yajyanywe ku Bitaro bya Gomba kugira ngo ikorerwe isuzuma, mu gihe Polisi ya Kanoni na yo ikaba yatangiye iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru