Hatanzwe amakuru arambuye ku ndege y’intambara ya Congo yavogereye u Rwanda ubugirakabiri izuba riva

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda ku manywa y’ihangu, iboneraho gusaba ko ibi bikorwa by’ubushotoranyi by’iki Gihugu cy’igituranyi bihagarara.

Iyi ndege y’intambara yagaragaye mu kirere cy’u Rwanda mu gace ko ku Kiyaga cya Kivu mu Burengerazuba bw’u Rwanda ahagana saa sita z’amanywa y’ihangu (12:00’) ihita isubira mu kirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko “Ubuyobozi bw’u Rwanda bwongeye kwamagana ibi bikorwa bya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kuvogera ikirere cy’u Rwanda hakoreshejwe indege z’intambara.”

U Rwanda ruvuga ko iki gikorwa kije kiyongera mu bindi by’ubushotoranyi byakozwe n’iki Gihugu cy’igituranyi birimo indi indege y’intambara yaje mu Rwanda tariki Indwi Ugushyingo 2022 yo ikanagwa ku kibuga cy’indege cya Rubavu igahita yongera igasubira muri Congo.

Iti “Ibi bikorwa byisubura by’ubushotoranyi bihabanye n’umurongo w’ibiganiro by’i Luanda n’i Nairobi byabayeho bigamije gushaka amahoro.”

U Rwanda ruvuga kandi ko nubwo Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukora ibi bihabanye n’amahame mpuzamahanga, yanakomeje kwegeka ku Rwanda ibibazo biri muri icyo Gihugu, nyamara ntaho ruhuriye na byo ahubwo rukaba rukomeje kwenderanya ku Rwanda.

Iri tangazo risoza risaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko “Ibi bikorwa by’ubushotoranyi bigomba guhagarara.”

Uretse ibi bikorwa by’ubushotoranyi by’indege z’intambara zavogereye ikirere cy’u Rwanda mu gihe cy’amezi atageze kuri abiri, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi, muri uyu mwaka bagiye barasa ibisasu biremereye mu Rwanda birimo n’ibyakomerekeje mu buryo bukomeye bamwe mu Banyarwanda.

RADIOTV10

Comments 3

  1. Trinity says:

    Kabiri murugo rwumugabo Ni agasuzuguro.ubutaha bazivune umwanzi rwose kuko birakabije. RDF ko mbizeye ra! FARDC mwaciye bugufi tutabatsaho umuriro?

  2. Janvier HARAHAGAZWE says:

    Deux fois bon devient Bonbon et on vous succe !?! Mukayitwika!! Ako n’agasizuguro! Mwishwanje!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru