Umudepite wari uhagarariye urubyiruko rw’u Rwanda yeguye aba uwa gatatu mu mezi abiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Undi Mudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wayinjiyemo ahagarariye urubyiruko, yeguye ku mpamvu ze bwite, aba uwa gatatu weguye mu gihe kitageze ku mezi abiri.

Umudepite weguye kuri iyi nshuro, ni Kamanzi Ernest wari winjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ahagarariye urubyiruko.

Izindi Nkuru

Kamanzi abaye Umudepite wa gatatu weguye mu gihe kitageze ku mezi abiri nyuma Mbonimana Gamariel weguye tariki 14 Ugushyingo 2022.

Uyu Mbonimana Gamariel yeguye nyuma yuko agarutsweho na Perezida Paul Kagame mu ijoro ryo ku ya 11 Ugushyingo 2022, avuga ko Abapolisi bafashe uyu wari Intumwa ya rubanda atwaye imodoka yasinze bikabije.

Undi wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda witwa Jean Pierre Celestin Habiyaremye na we yeguye tariki 21 Ugushyingo 2022.

Uyu Jean Pierre Celestin Habiyaremye we yeguye nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho amugaragaza ari guharira n’Abapolisi bari bamufatiye mu makosa.

Izi ntumwa za rubanda zose zeguye mu bihe bitandukanye bitageze ku mezi abiri, zanditse zigaragaza ko zeguye ku mpamvu zabo bwite.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru