• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
11/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko iminsi ibiri ya mbere y’icyumweru gitaha, ari iminsi y’ikiruhuko rusange, mu rwego rwo gutuma Abanyarwanda babasha kuzuza inshingano mboneragihugu z’amatora.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024.

Iri tangazo ritangira ryibutsa Abanyarwanda by’umwihariko “abakozi n’abakoresha bo mu nzego za Leta n’iz’Abikorera ko ku wa Mbere tariki 15 no ku wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024 ari iminsi y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.”

Ku wa Mbere hazaba Amatora ya Perezida wa Repubulika n’amatora rusange y’Abadepite, mu gihe ku wa Kabiri hazakorwa amatora y’ibyiciro byihariye, birimo icy’abagore, icy’urubyiruko ndetse n’icy’abafite ubumuga, bazahagararira ibi byiciro mu Nteko Ishinga Amategeko.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ikomeza igira iti “Iyo minsi yombi [Ku wa Mbere no ku wa Kabiri] izaba ari iminsi y’ikuruhuko rursange mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo kuzuza inshingano zabo mbonezagihugu.”

Ni amatora agiye kuba ku nshuro ya mbere yarahujwe, yaba aya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse n’ay’Abadepite, akaba agiye kuba akurikiye ibikorwa byo kwiyamamaza bimaze iminsi biba mu bice binyuranye by’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 2 =

Previous Post

Of course this novelty ‘Final Fantasy’ fork is an oversized sword replica

Next Post

Uhatanira kuzaba Perezida yatangaje icyo yazakora cyazazana impinduka mu kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Uhatanira kuzaba Perezida yatangaje icyo yazakora cyazazana impinduka mu kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda

Uhatanira kuzaba Perezida yatangaje icyo yazakora cyazazana impinduka mu kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.