Saturday, April 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe umucyo ku bo abaturage bita abakozi ba REG babatse ruswa izuba riva

radiotv10by radiotv10
28/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatanzwe umucyo ku bo abaturage bita abakozi ba REG babatse ruswa izuba riva
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe barashinja abakozi ba REG muri aka Karere kubaka ruswa kugira ngo babone amashanyarazi, mu gihe iyi Sosiyete Ishinzwe Ingufu, ivuga ko abo bantu atari abakozi bayo ahubwo ari abayiyitirira. 

Ni imiryango itanu (5) yo mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe, babwite RADIOTV10 ko bishyize hamwe ngo basabe amashanyarazi Ikigo gishinzwe ingufu REG mu Karere ka Kirehe ariko bamaze imyaka irenga ine basiragizwa.

Senkware Alphonse ati “Umuriro twawusabye ngira ngo hashize imyaka itanu.Twifatanya gahunda tugiye bati tuzawubaha, turikiriza. Biratinda tuti ‘ese muduhe umuriro’, nabo bati ‘Ese mufite ipoto?’ Tuti ‘twayibona dute mutayiduhaye?’ Ngo muzayigurire, tuyiguriye dore ngiyo hepfo.”

Bavuga kandi bari basabwe gushinga ipoto kugira ngo bahabwe amasharanyarazi, bikarangira ntayo babonye bitewe n’uko hari abakozi bagiye baza bakababwira ko bakeneye amafaranga, ibyo abaturage bemeza ko ari ruswa.

Undi muturage ati “Ipoto twarayiguze, baratubwira ngo turabaha amafaranga ya ruswa.”

Undi ati “Ruswa nyine. None se tuva hagati y’abandi. Abandi bacanye hari icyaha twacumuye?”

Umuyobozi wa REG m Karere ka Kirehe, Mupenzi Theogène yabanje kubwira RADIOTV10, nyuma akoresheje ubutumwa bugufi, yongeraho ko abaka mafaranga ari abiyitirira iyi Sosiyete.

Ati “Ntabwo nkizi. Abo bantu basaba amafaranga si abakozi bacu ubwo ni abatwiyitirira.”

Iyi miryango itanu ivuga ko yifitiye ubushobozi bwo kugura igishoboka cyose cyasabwa kugira ngo babone umuriro w’amashanayarazi, dore ku mafaranga ibihumbib180 basabwaga kugira ngo amashanyarazi agere ku nzu zabo bari bamaze gutamga arenga ibihumbi 80 frw.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − five =

Previous Post

Polisi yagaragarijwe ko ikataje mu ihame rikomeweho n’u Rwanda

Next Post

Hamenyekanye inkuru nziza y’uwahoze ari umugore w’umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda

Related Posts

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

by radiotv10
11/04/2026
0

Tariki 11 Mata 1994 wari umunsi wa gatanu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, uri mu minsi ikomeye muri aya mateka ashaririye,...

How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

by radiotv10
11/04/2026
0

Life can feel overwhelming with endless responsibilities, distractions, and opportunities. It’s easy to get caught up in things that don’t...

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya...

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

by radiotv10
10/04/2026
1

Tariki 10 Mata 1994 wari umunsi wa kane wa Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu bice binyuranye by’Igihugu,...

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Abatuye mu isantere ya Shuni iherereye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, binubira umuco wo 'kuzitura', bavuga ko...

IZIHERUKA

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe
AMAHANGA

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

by radiotv10
11/04/2026
0

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

11/04/2026
How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

11/04/2026
Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye inkuru nziza y’uwahoze ari umugore w’umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda

Hamenyekanye inkuru nziza y’uwahoze ari umugore w’umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.