Hatanzwe umucyo ku bo abaturage bita abakozi ba REG babatse ruswa izuba riva

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe barashinja abakozi ba REG muri aka Karere kubaka ruswa kugira ngo babone amashanyarazi, mu gihe iyi Sosiyete Ishinzwe Ingufu, ivuga ko abo bantu atari abakozi bayo ahubwo ari abayiyitirira. 

Ni imiryango itanu (5) yo mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe, babwite RADIOTV10 ko bishyize hamwe ngo basabe amashanyarazi Ikigo gishinzwe ingufu REG mu Karere ka Kirehe ariko bamaze imyaka irenga ine basiragizwa.

Izindi Nkuru

Senkware Alphonse ati “Umuriro twawusabye ngira ngo hashize imyaka itanu.Twifatanya gahunda tugiye bati tuzawubaha, turikiriza. Biratinda tuti ‘ese muduhe umuriro’, nabo bati ‘Ese mufite ipoto?’ Tuti ‘twayibona dute mutayiduhaye?’ Ngo muzayigurire, tuyiguriye dore ngiyo hepfo.”

Bavuga kandi bari basabwe gushinga ipoto kugira ngo bahabwe amasharanyarazi, bikarangira ntayo babonye bitewe n’uko hari abakozi bagiye baza bakababwira ko bakeneye amafaranga, ibyo abaturage bemeza ko ari ruswa.

Undi muturage ati “Ipoto twarayiguze, baratubwira ngo turabaha amafaranga ya ruswa.”

Undi ati “Ruswa nyine. None se tuva hagati y’abandi. Abandi bacanye hari icyaha twacumuye?”

Umuyobozi wa REG m Karere ka Kirehe, Mupenzi Theogène yabanje kubwira RADIOTV10, nyuma akoresheje ubutumwa bugufi, yongeraho ko abaka mafaranga ari abiyitirira iyi Sosiyete.

Ati “Ntabwo nkizi. Abo bantu basaba amafaranga si abakozi bacu ubwo ni abatwiyitirira.”

Iyi miryango itanu ivuga ko yifitiye ubushobozi bwo kugura igishoboka cyose cyasabwa kugira ngo babone umuriro w’amashanayarazi, dore ku mafaranga ibihumbib180 basabwaga kugira ngo amashanyarazi agere ku nzu zabo bari bamaze gutamga arenga ibihumbi 80 frw.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru