Polisi yagaragarijwe ko ikataje mu ihame rikomeweho n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ari urugero rwiza rugaragaza ko abari n’abategarugori batacyumva ko gucunga umutekano ari inshingano z’abagabo gusa, kuko muri uru rwego harimo Abapolisikazi benshi kandi buzuza neza inshingano zabo.

Dr Uwamariya Valentine yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023 mu nama ihuza abapolisikazi ibaye ku nshuro ya 12, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukuraho inzitizi ku buringanire n’ubwuzuzanye mu mwuga n’ibikorwa bya Polisi”.

Izindi Nkuru

Imibare yerekana ko abagore n’abakobwa bagize 23% mu mubare w’Abapolisi mu Rwanda, kandi abagore n’abakobwa muri uru rwgeo baniganje mu nzego z’ubuyobozi zarwo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine avuga ko izamuka ry’iyi mibare rishingira ku mpinduka z’imyumvire y’abari n’abatagerugori mu Rwanda.

Ati “Ku bufatanye na Polisi y’Igihugu ibimaze kugerwaho ni byinshi, ndetse n’imyumvire mibi yo gupfobya ubushobozi bw’abagore n’abakobwa; nko kuvuga ngo ‘ingabo y’umugore iragushora ntigukura’; n’ibindi bigenda bihinduka ndetse bivaho.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yasabye aba bagore n’abakorwa bo muri Polisi y’u Rwanda kwitandukanya n’ingeso zangiza isura y’u Rwanda n’urwego bakorera.

Yagize ati “Ndizera ko muzakoresha neza ubumenyi muvanamo mu kunoza neza akazi mushinzwe, mu gukora kinyamwuga, mu gufata ingamba zo kurwanya amakosa n’izindi ngeso mbi zatuma umupolisi adahesha isura nziza u Rwanda na Polisi y’Igihugu.”

Superintendent of Police (SP) Ruth Mbabazi ushinzwe guteza imbere uburinganire muri polisi y’igihugu avuga ko abakobwa n’abagore bo muri polisi y’u Rwanda, bagomba gukora bashingiye ku gukunda akazi kabo

Ati “Icya mbere ni ukugira ubushake tugakunda akazi, ndetse tukarenga za nzitizi tuba dufite nk’abagore zo kumva ko bimwe tutabishoboye. Birashoboka kuko amasomo tuyahabwa kimwe n’abagabo. Ndetse tukumva ko tugomba gukora neza inshingano dufite. Ntabwo bigoye kubera ko no hanze dufite abagangakazi kandi bakora akazi kabo neza. Kubera ko iyo yakoze ninjoro, utaha mu gitondo ukabasha kuruhuka.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga; avuga ko bafite umutwe w’abapolisikazi ubungabunga amahoro mu mahanga kandi witwara neza.

Ati “Igihe cyose uwo mutwe uhora uyobowe n’abagore. Kuba bakiriyo ni uko bakora neza, kandi koko barashimwa. Ntabwo rero ari ikibazo cy’umubare. Bashobora kubamo abayobozi beza, kandi bakitwara neza aho bagiye gucunga umutekano hatoroshye.”

Polisi y’u Rwanda ivuga kandi ko mu rwego rwo korohereza bamwe mu Bapolisikazi, bagenda bahabwa hafi y’imiryango yabo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yashimye uburyo Polisi ikomeje gutera imbere mu buringanire

IGP Felix Namuhoranye yasabye Abapolisikazi gukomeza kugaragaza isura nziza y’u Rwanda
Mu buyobozi bwo hejuru muri Polisi harimo abagore

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru