Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Gen (Rtd) Kabarebe wagarutse muri Guverinoma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahaye inshingano abayobozi, barimo General (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023.

Izindi Nkuru

General (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, asimbura Prof Nshuti Manasseh wagizwe Umunyamabanga Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.

Gen (Rtd) Kabarebe wahawe inshingano nshya, yari agiye kuzuza ukwezi ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nk’Umusirikare, aho yagishyizwemo tariki 30 z’ukwezi gushize kwa Kanama, we n’abandi Bajenerali 12 barimo General Fred Ibingira.

Kabarebe agarutse muri Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’imyaka itanu, kuko yari yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo kuva muri 2018, ahita agirwa Umujyanama Wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano.

Muri 2014 ubwo Gen Kabarebe yarahiraga nka Minisitiri w’Ingabo

Clare Akamanzi yasohotse muri RDB, Gatare aragaruka

Mu bandi bahawe inshingano na Perezida Paul Kagame, ni Francis Gatare wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) asimbura Clare Akamanzi wari umaze imyaka itandatu kuri uyu mwanya.

Francis Gatare wari usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida mu by’Ubukungu agarutse ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RDB, n’ubundi asimbura Clare Akamanzi bari basimburanye muri 2017.

Barimo kandi Dr Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Dr Yvonne Umulisa wari asanzwe ari umwarimu w’Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu mpuzamahanga n’Iterambere yakuye muri Kaminuza ya Académie Universitaire Louvain yo mu Bubiligi.

Alphonse Rukaburandekwe na we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda, naho Bonny Musefano agirwa Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru