Guverinoma y’u Rwanda iranyomoza amakuru y’ingingo bivugwa zaranze ibiganiro by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirimo ko umutwe wa M23 wategetswe kuva ku butaka bwa Congo, n’iyo kurandura FDLR.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024.
Yari agendeye kuri bimwe mu bivugwa mu nkuru y’Ikinyamakuru Africa intelligence gitangaza amakuru acukumbuye.
Nduhungirehe agendeye kuri ibi byatangajwe n’iki kinyamakuru, yavuze ko “Mu nkuru ya Africa Intelligence baravuga ko ‘batitaye ku gitutu cya Angola, Kinshasa na Kigali banze gushyira umukono ku masezerano y’umushinga uhuriweho wo kurandura FDLR, kimwe no gukura RDF na M23 ku butaka bwa Congo’ mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri iheruka yabere I Rwanda muri Nzeri hagati.”
Ukuriye Dipolomasi y’u Rwanda yakomeje agira aiti “Iyi ni inkuru y’ikinyoma yatanzwe n’abayobozi bagambiriye ikibi. Mu nama ya kane y’Abaminisitiri mu biganiro by’i Luanda, yabereye muri Angola tariki 14 Nzeri 2024, Ingabo ndetse n’inzobere mu iperereza b’Ibihugu bitatu harimo n’Ukuriye ubutasi bw’Igisirikare cya DRC bashimangiye umugambi uhuriweho wemerejwe i Rubavu ku ya 29 na 30 Kanama 2024, wo kurandura FDLR ndetse no kugabanya ingamba z’ubwirinzi bw’u Rwanda. Kandi bose basabye Abaminisitiri kuwushyigikira.”
Amb. Nduhungirehe yakomeje avuga ko iyi gahunda yanemejwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Angola n’u Rwanda. Ati “Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC ni we wenyine wanze iyi gahunda ihuriweho, anitandukanye n’inama y’impuguke yagombaga kuyoborwa n’umuhuza tariki 30 Nzeri n’iya 01 Ukwakira 2024, yari igamije kugaragaza imiterere y’ibikorwa by’iyi gahunda.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yasoje avuga ko amakuru ayobya ari mu nkuru ya Africa Intelligence ari ukuvuga ko hemejwe ko M23 iva ku butaga bwa Congo, kandi abayigize bari ku butaka bw’Igihugu cyabo.
RADIOTV10