Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku kibazo cy’uwavuze ko yambuwe umutungo n’uwo bavuga ko ari umuvandimwe wa Perezida

radiotv10by radiotv10
26/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hatanzwe umucyo ku kibazo cy’uwavuze ko yambuwe umutungo n’uwo bavuga ko ari umuvandimwe wa Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku kibazo cy’umuturage wo mu Karere ka Ruhango wavuze ko yambuwe umutungo utimukanwa n’umukozi wa RDB, ngo yumvise bavuga ko ‘ari umuvandimwe wa Perezida w’u Rwanda’.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022, ubwo Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yaganiraga n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, uwitwa Riberakurora Adolphe yavuze ko afite ikibazo cyo kwamburwa umutungo n’umuyobozi ukomeye.

Uyu muturage wavugaga ko uyu mutungo yawambuwe n’uwitwa Mutangana Eugene [asanzwe ari umukozi muri RDB] wamaze kwiyandikaho iyo mitungo kandi ko bamubwira ko akomeye.

Perezida Kagame yabajije uyu muturage icyo apfana n’uyu wamwambuye umutungo, amusubiza agira ati “Abayobozi bambwira ko ngo ari umuvandimwe wawe.”

Umukuru w’u Rwanda yahise abwira uyu muturage ko yamubajije icyo bapfana we n’uwo wamwambuye umutungo, asubiza ko ntacyo, gusa umukuru w’u Rwanda avuga ko na we atazi uwo bavuga ko ari umuvandimwe we ahubwo ko na we aza kubaza icyo bapfana.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko iki kibazo cyongeye kuganirwaho mu nama yahuje Perezida Kagame n’abavuga rikumvikana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Muri ubu butumwa bwahawe umutwe uvuga ko ari “ugukosora”, Yolande Makolo yavuze ko “Icyo rero uwatanze ikirego atavuze ni uko, adafite ububasha bwo gufata ayo amafaranga. Nyirubwite wenyine, ni we ushobora kuyahabwa. Itegeko ntiryemera ko umutungo wagarurwa. Amafaranga akiri kuri konti y’Akarere”

Yavuze ko uwo mutungo waje gufatwa nk’uwasizwe na bene wo kuva mu 1994 “ugurwa mu buryo bwemewe n’amategeko na Mutangana na we waje kuwugurisha.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko nyiri uyu mutungo yaje gutanga ikirego asaba kuwusubizwa mu gihe “Iyo nyirubwite ubifitiye uburenganzira atanze ikirego, itegeko rivuga ko Akarere kamuha amafaranga yavuye mu kiguzi cy’umutungo havanywemo 10% ajya mu isanduku ya leta.”

Yolande Makolo, yasoje avuga ko “Uwari umwishingizi w’umutungo yanze kuvuga ko amafaranga yagenewe nyiri umutungo nkuko biteganywa n’itegeko ahari kandi azayahabwa kuko umutungo atawusubizwa.”

Yavuze ko amafaranga abitswe n’ubuyobozi bw’Akarere azashyikirizwa nyiri umutungo mu gihe azabyifuza.

Perezida Kagame yaganiriye n’Abaturage bo mu Ruhango

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + eighteen =

Previous Post

Perezida Kagame yasuye mu rugo umukecuru wakunze kumuramutsa baraganira

Next Post

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.