Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku kibazo cy’umuturage wo mu Karere ka Ruhango wavuze ko yambuwe umutungo utimukanwa n’umukozi wa RDB, ngo yumvise bavuga ko ‘ari umuvandimwe wa Perezida w’u Rwanda’.
Kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022, ubwo Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yaganiraga n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, uwitwa Riberakurora Adolphe yavuze ko afite ikibazo cyo kwamburwa umutungo n’umuyobozi ukomeye.
Uyu muturage wavugaga ko uyu mutungo yawambuwe n’uwitwa Mutangana Eugene [asanzwe ari umukozi muri RDB] wamaze kwiyandikaho iyo mitungo kandi ko bamubwira ko akomeye.
Perezida Kagame yabajije uyu muturage icyo apfana n’uyu wamwambuye umutungo, amusubiza agira ati “Abayobozi bambwira ko ngo ari umuvandimwe wawe.”
Umukuru w’u Rwanda yahise abwira uyu muturage ko yamubajije icyo bapfana we n’uwo wamwambuye umutungo, asubiza ko ntacyo, gusa umukuru w’u Rwanda avuga ko na we atazi uwo bavuga ko ari umuvandimwe we ahubwo ko na we aza kubaza icyo bapfana.
Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko iki kibazo cyongeye kuganirwaho mu nama yahuje Perezida Kagame n’abavuga rikumvikana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.
Muri ubu butumwa bwahawe umutwe uvuga ko ari “ugukosora”, Yolande Makolo yavuze ko “Icyo rero uwatanze ikirego atavuze ni uko, adafite ububasha bwo gufata ayo amafaranga. Nyirubwite wenyine, ni we ushobora kuyahabwa. Itegeko ntiryemera ko umutungo wagarurwa. Amafaranga akiri kuri konti y’Akarere”
Yavuze ko uwo mutungo waje gufatwa nk’uwasizwe na bene wo kuva mu 1994 “ugurwa mu buryo bwemewe n’amategeko na Mutangana na we waje kuwugurisha.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko nyiri uyu mutungo yaje gutanga ikirego asaba kuwusubizwa mu gihe “Iyo nyirubwite ubifitiye uburenganzira atanze ikirego, itegeko rivuga ko Akarere kamuha amafaranga yavuye mu kiguzi cy’umutungo havanywemo 10% ajya mu isanduku ya leta.”
Yolande Makolo, yasoje avuga ko “Uwari umwishingizi w’umutungo yanze kuvuga ko amafaranga yagenewe nyiri umutungo nkuko biteganywa n’itegeko ahari kandi azayahabwa kuko umutungo atawusubizwa.”
Yavuze ko amafaranga abitswe n’ubuyobozi bw’Akarere azashyikirizwa nyiri umutungo mu gihe azabyifuza.
RADIOTV10