• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku mufana wagaragaye yambitswe amapingu ku mukino wa Rayon na APR

radiotv10by radiotv10
09/12/2024
in MU RWANDA
0
Hatanzwe umucyo ku mufana wagaragaye yambitswe amapingu ku mukino wa Rayon na APR
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umufana wagaragaye yambitswe amapingu ku mukino w’ishiraniro wahuje APR FC na Rayon Sports, yatawe muri yombi kuko yari yanze guhaguruka mu mwanya atagenewe.

Ni umufana wagaragaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki Indwi Ukuboza 2024, ubwo i Kigali kuri Sitade Amahoro hakinwaga umukino w’ikirarane wa APR na Rayon, warangiye amakipe yombi aguye miswi.

Amafoto n’amashusho by’uyu mufana wari wambaye imyambaro y’abafana b’ikipe ya Rayon Sports, yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibazaga uko byagenze ngo atabwe muri yombi.

Ubwo Polisi yasubizaga umwe mu bashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X ifoto y’uyu mufana wibazaga icyo uyu mufana yazize, uru rwego rwavuze ko yari yicaye aho atagenewe yanagirwa inama yo kuhahaguruka akinangira.

Polisi y’u Rwanda yagize iti “Uyu yafashwe nyuma yuko yicaye mu mwanya wahariwe abantu bafite ubumuga muri Stade Amahoro, agirwa inama yo kuwuhagurukamo aranga.”

Uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rwaboneyeho kwibutsa abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko bakwiye kujya bubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira.

Uyu mukino wabanjirijwe n’impaka ndende kubera uburyo aya makipe asanzwe ari amacyeba ya mbere mu Rwanda, wakurikiwe n’abafana buzuye Sitade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45, dore ko n’amatike yo kuwinjiramo yashize mbere yuko uyu mukino ukinwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Polisi yinjiye mu kibazo cyo kuba habuze abapolisi bacunga umutekano ahari kubera umukino w’ikipe yayo

Next Post

Hatangajwe amakuru kuri dosiye ya ‘Animateur’ ukekwaho gusambanyiriza umwana ku ishuri

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Hatangajwe amakuru kuri dosiye ya 'Animateur' ukekwaho gusambanyiriza umwana ku ishuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.