• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku murwayi mushya wa Marburg wabonetse mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
24/10/2024
in MU RWANDA
0
Hatanzwe umucyo ku murwayi mushya wa Marburg wabonetse mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’icyumweru hatagaragara umuntu mushya urwaye indwara ya Marburg mu Rwanda, habonetse umuntu umwe, hanasobanurwa impamvu yanduye iyi ndwara.

Imibare igaragaza ishusho y’indwara ya Marburg igiye kuzuza ukwezi igaragaye mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, yerekana ko habonetse umurwayi mushya umwe.

Ni nyuma yuko imibare yabanje mu gihe cy’icyumweru cyose, nta murwayi n’umwe wagaragaraga, aho kugeza ku wa Kabiri hari hasigaye umuntu umwe uri kuvurwa, mu gihe abandi 46 bose bari bakize.

Kuri uyu wa Gatatu, habonetse undi muntu umwe urwaye iyi ndwara ya Marburg imaze guhitana abantu 15 mu Rwanda, muri 63 bamaze kuyisanganwa.

Kuva iyi ndwara yagera mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 5 001, birimo 81 byafashwe kuri uyu wa Gatatu ari na byo byabonetsemo umuntu umwe wasanganywe iyi ndwara ya Marburg.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana agira icyo avuga kuri uyu muntu mushya wasanganywe iyi ndwara, yagize ati “Uyu munsi tariki 23-10-2024: Umuntu umwe yanduye virusi. Ni umuganga wari umaze iminsi avura abarwaye Marburg kuva icyorezo cyatangira.”

Dr. Sabin Nsanzimana, wavuze ko uyu muganga “ari kwitabwaho kandi tumwifurije gukira vuba.” Yavuze ko “Iyi virusi igomba gutsindwa! Nta kudohoka.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + twelve =

Previous Post

Amakuru agezweho ku munyamakuru Fatakumavuta ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye

Next Post

Byamenyekanye ko abaguye mu mpanuka ikomeye muri Congo biganjemo abasirikare b’ikindi Gihugu

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Byamenyekanye ko abaguye mu mpanuka ikomeye muri Congo biganjemo abasirikare b’ikindi Gihugu

Byamenyekanye ko abaguye mu mpanuka ikomeye muri Congo biganjemo abasirikare b’ikindi Gihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.